Nyanza: Meya Ntazinda yasabye abanyeshuli guharanira kuba intwali

12,039
Kwibuka30
Image

Meya Ntazinda Erasme yasabye abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri cya Ecole des Sciences Saint Louis de Montfort guharanira kuba intwari bigahera ku masomo biga.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 31 Mutarama 2022 ari kumwe na zimwe mu nzego za polisi n’iza gisirikare, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana NTAZINDA Erasme yasuye abanyeshuri bo mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Ecole des Sciences, ishuri ryaragijwe mutagatifu Ludoviko w’i Monfort (Ecole des Sciences saint Louis de Montfort) agirana ikiganiro n’abanyeshuri bari kumwe n’abarezi babo, ikiganiro cyibanze ku munsi w’intwari z’u Rwanda, umunsi wizihijwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 2 Gashyantare.

Mu ijambo rye, Padiri NIYOMUGABO Egide, uyobora icyo kigo yasobanuriye abanyeshuri amateka y’ubutwari bw’abanyarwanda mu bihe bitandukanye ndetse yibutsa abanyeshuri ko nabo bagomba kwigira ku mateka y’izo ntwari bakubaka u Rwanda rwifuzwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Bwana Erasme Ntazinda wishimiwe cyane n’abanyeshuri kubera uburyo yayoboragamo ikiganiro, nawe yaje yunga mu rya Padiri Niyomugabo.

Yatangiye asobanurira abanyeshuri bari bitabiriye ku bwinshi icyo kiganiro, n’abarezi babo ibyiciro by’intwari z’u Rwanda n’intwari ziri muri buri cyiciro, Meya NTAZINDA Erasme yakomeje yibutsa amavu n’amavuko y’umunsi w’intwari n’impamvu uwo munsi washyizweho.

Meya yasabye abanyeshuri kwigira ku ntwari z’u Rwanda, ibikorwa by’izo ntwari bikababera umusingi mu kubaka igihugu no kuba bacyitangira nk’urubyiruko mu gihe cyose byaba ngombwa. Yagize ati:”Mwe nk’urubyiruko mukwiye kwigira ku mateka y’intwari z’u Rwanda, mukigira ku bigwi byabo mu kwitangira igihugu”

Yongeye kwibutsa abarezi babo gukorana umurava mu gusigasira ibyiza byagezweho n’intwali z’igihugu.

Muri icyo kiganiro, abanyeshuri bibukijwe ko kuba intwari bitagombera imyaka myinshi y’ubukure, cyane ko hari benshi bemeye bari mu kigero kimwe bemeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo u Rwanda rumere uko ruri ubu ngubu.

Kwibuka30
Image

Abanyeshuri n’abarezi babo bari bitabiriye ikiganiro cyayoboywe na Meya Ntazinda.

Muri icyo kiganiro, abanyeshuri basusurukije abari bitabiriye, bikorwa mu mbyino nyarwanda, ndetse n’imivugo yuzuyemo ubuhanga byose byateguwe n’abanyeshuri bo muri Ecole des Scences de Nyanza.

Image

Abanyeshuri bataramiye abashyitsi mu mbyino n’imivugo itandukanye

Nyuma y’ikiganiro, umunyamakuru wacu yagiranye ikiganiro na bamwe mu banyeshuri bavuga ko banyuzwe bakanezezwa n’ikiganiro bahawe n’abayobozi, umwe mu banyeshuri wiga mu mwaka wa gatandati mu ishami ry’ubutabire n’ibinyabuzima ariko utashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru, yagize ati:”si ubwa mbere dusurwa n’abayobozi kuko n’ubushize Gitifu yaradusuye aratuganiriza byiza, ubu bwo byari akarusho, Diregiteri Padiri yaduhaye amateka benshi tutari tuzi, bakoze pe”

Undi mwana w’umukobwa yagize ati:”Natunguwe kumva ko hari abagore bari mu byiciro by’intwari mu Rwanda, Meya yagize neza kudusobanurira, ahubwo bazajye baza batuhanirize kuko bimaze kugaragara ko hari byinshi tuba tutazi mu bijyanye na gahunda za Leta.”

Image

Comments are closed.