Manzi Thierry yamaze kugurwa akayabo n’ikipe y’igisirikare cy’ubwami bwa Marco

8,938
Kwibuka30

Umukinnyi wamyugariro w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ Manzi Thierry, yamaze kwerekeza mu kipe ya AS FAR y’Igisirikare cy’ubwami bwa Maroc yamutanzeho akayabo.

Manzi wahoze ari Kapiteni w’amakipe ya Rayon Sports na APR FC, yari amaze amezi atandatu akinira FC Dila Gori yo mu Cyiciro cya Mbere muri Georgia, gusa ntiyabonaga umwanya uhoraho wo gukina.

AS FAR y’i Rabat yemeje ko yamusinyishije ku munsi w’ejo Tariki ya 31 Mutarama 2022 akazayikinira mu myaka itatu iri imbere.

Kwibuka30

Amakuru avuga ko AS FAR isanzwe ikinamo myugariro w’ibumoso, Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ yaguze Manzi Thierry akayabo ka $ 200,000 (Frw hafi 200,000,000) ndetse ikazajya imuhemba umushahara wa buri kwezi ungana na $ 15,000.

Ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc isanzwe ikinamo myugariro w’umunyarwanda, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yatangaje ko yamaze gusinyisha Manzi Thierry.

Amakuru avuga ko yasinye imyaka 3 aho yatanzweho miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Comments are closed.