Nyanza: Ministre w’Uburezi yafatanije n’abaturage mu gikorwa cyo kwiyubakira amashuri

8,329
Kwibuka30

Ministre w’uburezi yafatanije n’abatuye mu Karere ka Nyanza kwiyubakira ibyumba by’amashuri mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri

Kuri uyu wa gatandatu ministre Dr uwamaliya Valentine yifanije n’abaturage bo mu Karere ka Nyanza kwiyubakira ibyumba by’amashuri bigera kuri 350 n’ubwiherero 520 bizubakwa muri ako Karere, ibi ni muri gahunda ya Leta igamije kugabanya ikibazo cy’ubucucike mu Rwanda.

Kino gikorwa cyatangiriye mu kagali ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu kigo k’ishuri cya GS RWESERO a hagomba kubakwa ibyumba 10 by’amashuri n’ubwire rero 12. Mu ijambo rye, Dr Uwamaliya yasabye Abanyarwanda bose ko kino gikorwa bagifata nk’icyago kino uko biri mu nyungu za buri munyarwanda, yagize ati:”…twese dufatanye kandi tuzabyungukiramo kuko icyerekezo cyacu ni ubukungu bushingiye ku bumenyi”

Kwibuka30

Umuyobozi w’Akarere Bwana Ntazinda nawe yitabiriye kino gikorwa

Bamwe mu barezi bo muri ako karere ka Nyanza barasanga icyo gikorwa kizagabanya ubucucike mu mashuri ko ariko atari burundu, umwe utashatse ko ashyirwa mu itangazamakuru yagize ati:”…ni igikorwa kiza, ariko na nubu ntibihagije, gusa ikibazo cy’ubucucike cyari gikabije, nizeye ko iki ari kimwe mu bisubizo tugomba kwishakamo”

Ministre Uwamaliya yongeye asura ahari kubakwa inganda ebyiri ndetse n’agaki Tiro kagezweho byose biri kugakwa mu Kagali ka Gihisi.

Ministre Uwamaliya ari kumwe na meya w’Akarere ka Nyanza basuye ahari kubakwa inganda n’agakiriro kagezweho

Biteganijwe ko hagiye kubakwa inganda ziri ku rwego rugezweho ndetse n’agakiriro kubatswe mu buryo bugezweho, ibintu bizafata abatuye muri ako karere kugera ku iterambere ryihuse kandi rikenewe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.