Israel Mbonyi yasusurukije abakunzi be bongera kumva bahembuwe mu mitima

10,006
Kwibuka30

Israel MBONYI yaraye asusurukije abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana mu gitaramo cya Live yakoreye kuri youtube

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 20 Kamena nibwo igitaramo cyari kitezwe na benshi cyatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri, hamwe n’itsinda rye ryacurangaga ndetse n’abamufasha kuririmba, batangiye bapima ibyuma no kureba ko amajwi asohoka neza ku buryo bunongeye imbaga y’abasaba igihumbi bari bamukurikiranye kuri chanel ya MK1TV ikorera kuri youtube.

Muri icyo gitaramo cyakoze kuri YOUTUBE mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ry’ubwandu bwa coronavirus, cyari kiyobowe na Lucky NIZEYIMANA, Bwana Israel MBONYI yabanje arasenga ndetse anashimira Imana kuba yarakoze kumurinda no kurinda igihugu muri ibi bihe bikomeye.

Ni igitaramo cyashimishije abantu urebye ku butumwa bwari bwanditswe munsi ya video

Kwibuka30

Israel MBONYI yatangiye ku ndirimbo ye yitwa NUMBER ONE, yaririmbaga akabihuza no kuvuza gitari, ibintu benshi bemeza ko ari ubuhanga. Israel Mbonyi yakomerejeho n’izindi ndirimbo nyinshi yaririmbye zikanyura imitima y’abakunzi ba muzika ihimbaza Imana harimo nka hari ubuzima, n’izindi.

Abacuranzi be bari babaye udupfukamunwa

Bamwe mu bagiye batanga ibitekerezo bw’uburyo bari kubona icyo gitaramo, bavuze ko imitima yabo yongeye guhemburwa, uwitwa Nounou LINKAH munsi ya video ye yagize ati:”…ndumva nongeye guhemburwa, ndishimye cyane ku bw’iki gitaramo Mbonyi adukoreye, ndanezerewe Imana imuhe umugisha muri byose pe”

Israel Mbonyi wanyuzagamo akabaza abari kumukurikirana ko bari kunyura n’igitaramo, yashoje icyo gikorwa ahagana saa moya n’igice z’ijoro.

Leave A Reply

Your email address will not be published.