Nyanza: Mu gikari cy’ahazwi nko mu Gikapu hatewe n’inkongi y’umuriro hangirika byinshi.

8,873

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu inkongi y’umuriro yibasiye igikari kizwi nko “MUGIKAPU” hangirikiramo umutungo mwinshi w’abacuruzi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu gatatu mu Karere ka Nyanza mu Mujyi rwagati ahazwi nko mu Gikapu hatewe n’inkongi y’umuriro hashya amazu menshi ndetse hangirika umutungo utari muke w’abaturage bari bahafite ububiko bw’ibicuruzwa bitandukanye harimo imyenda na za matora.

Ubwo umunyamakuru wacu yahageraga yasanze hakigurumana ariko Polisi ikaba yari imaze kuhagera izana n’ibimodoka bishinzwe kuzimya umuriro, ndetse ikaba yagerageje kuzimya nubwo bwose umuriro wari mwinshi bigatuma hari ibyangirikiramo.

Twashatse kumenya icyateye ino nkongi y’umuriro ndetse n’umutungo waba watikiriyemo uko waba ungana, maze Meya w’Akarere ka Nyanza, Bwana NTAZINDA Erasme wari wahageze agira ati:

Ntiturabasha kumenya ingano y’ibyangiritse kuko tukirimo kurwana no kuzimya umuriro, igihari ni uko ino miryango yose yari ama depo arimo ibicuruzwa bya bano bacuruzi ubona, ntidushidikanya ko hari amafranga menshi yatikiriyemo…

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye ino nkongi, ati:”...iperereza ryo kugira ngo hamenyekane icyateye ino nkongi y’umuriro ryatangiye, aba mbere twabajije ntibaramenya nabo icyabiteye, natwe ni umwana wadutabaje abonye hari kwaka umuriro mwinshi”

Nyanza: Malaria yagabanutseho 90% mu myaka ibiri kubera ingamba zo  kuyihashya - IGIHE.com

Meya Ntazinda yari amaze kuhagera yihanganishije abagizweho ingaruka n’ino nkongi yongera asaba abacuruzi kujya bibuka gushinganisha ibicuruzwa byabo. (Photo Archive)

Umwe mu bacuruzi witwa KAZUNGU ucururiza ku muhanda za matola, mu gahinda kenshi yavuze ko asubiye ku isuka:”….Byihorere wa mugabo we, amamiliyoni arahatikiriye, ntacyo nakora, nibyo koko polisi yafashije ariko twe ntacyo turi buramire pe, ndatashye karabaye, nsubiye ku isuka”

Undi mubyeyi wari urimo ararira ubwo yabonaga ahari imali ye hari kugurumana yagize ati:”Ntibyoroshye, uno muriro urampemukiye, harimo ama baro menshi y’imyenda, si ibyo gusa, amafranga yose nacuruje ejo n’uyu munsi ahiriyemo, nayazanye hano nziko nka saa kumi ndibuyajyane kuri banki, ni menshi wogacwa we, mbega urupfu, mbega igihombo mwa bega mwe!!”

Uyu mubyeyi utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, benshi bemeza ko yari afitemo imali itari munsi ya miliyoni 50 muri izo depo, umwe ati:”Mbabajwe n’uriya musaza, yari afitemo umutungo mwinshi, none urumva ko harimo na cash yari yasizemo, hashobora kuba hatikireyo imari itari munsi ya miliyoni 50 pe

Bwana Ntazinda yakomeje yihanganisha abagizzweho ingaruka n’ino nkongi y’umuriro, ariko aboneraho akanya ko kwibutsa abacuruzi kujya bibuka gushinganisha ibicuruzwa byabo kuko inkongi itajya ijya inama, yagize ati:”…ibi biba bibaye, ni urugero rwiza rw’uko abacuruzi bajya bitaho ikintu cy’ubwishingizi, bituma umuntu adahomba burundu, inkongi ntawe isezeranya…”

Polisi yagerageje gutabara ndetse izira igihe

Comments are closed.