Nyanza: Nyuma y’imyaka 7 idafite ikiciro ibarizwamo, NYANZA FC irarimbanije imyiteguro yo kugaruka muri Ruhago Nyarwanda.

17,923
This image has an empty alt attribute; its file name is IMG-20200807-WA0049.jpg

Abayobozi b’ikipe ya Nyanza FC bararimbanije imyiteguro yo kongera kugarura ikipe mu ruhando rwa ruhago mu Rwanda.

Nyuma y’aho mu mwaka w’imikino wa 2012-2013 ikipe ya NYANZA FC isenyukiye mu ikipe ya Rayon Sport, kuri ubu ubuyobozi bw’iyo kipe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buratangaza ko burimbanije imyiteguro yo kongera kugarura iyo kipe ku ruhando rwa ruhago mu Rwanda bagatangirira mu kiciro cya kabiri ariko bafite intego yo kongera kuzamura iyo kipe benshi bemeza ko yashyushyaga umugi wa Nyanza ndetse ikanazamura zimwe mu mpano zo muri ako Karere ikagera mu kiciro cya mbere bidatinze.

Imyiteguro yo gutunganya ikibuga ikipe izajya yakiriraho imikino nayo irarimbanije.

Abakozi bari gukura imigina y’imiswa yari yarigabije ikibuga cya Nyanza FC

Ku murongo wa Terefoni, indorerwamo.com yavuganye na Bwana NTAGANIRA Janvier akaba ari nawe muyobozi wungirije mu ikipe ya NYANZA FC, yavuze ko imyiteguro yo gutangira mu kiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino utaha wa 2020-2021 irimbanije kandi ko byose biri ku murongo, yagize ati:“…Nibyo koko ubu turi mu myiteguro yo kongera kugarura ikipe ya Nyanza FC ku ruhando rwa ruhago mu Rwanda, ikongera kuba ikipe itinyitse, ndetse ubu turategura inama rusange kuri kino cyumweru kugira ngo tunoze neza imyiteguro ku buryo buhagije…”

Bwana NTAGANIRA Janvier wigeze kukanyuzaho muri ruhago mu myaka yahise, yavuze ko hari amahirwe ko ikipe yakongera ikagaruka mu kiciro cya kabiri.

Mu ibaruwa dufitiye kopi yasinyweho na Visi Prezida itumira abanyamuryango mu nama rusange y’ikipe ya NYANZA FC, iyo nama izabera ku kicaro cy’Akarere ka Nyanza kuri iki cyumweru taliki ya 9 Kanama 2020, iziga ku ngingo z’ingenzi ebyiri harimo kurebera hamwe aho ibikorwa by’imyiteguro by’umwaka utaha w’imikino bigeze, ndetse no gusuzuma ubusabe bw’abanyamuryango bashya mu rwego rwo kwagura umuryango no guteza imbere umupira w’amaguru muri ako Karere benshi bemeza ko hari impano nyinshi.

Bamwe mu baturage bo mu mugi wa Nyanza barasanga kongera kugarura ikipe ya Nyanza FC ari intambwe ikomeye, uwitwa GAFUMISI yagize ati:”…Abanyenyanza bakunda umupira w’amaguru, NYANZA FC nigaruka izaba izanye ibyishimo, abantu bazongera kunezerwa, bagire akanyamuneza mu maso bongere bacye, nibayigarure ahubwo…”

Undi mugabo w’umucuruzi ucururiza mu mugi rwagati i Nyanza yadutangarije ko iyo ikipe ya Nyanza yabaga yakinnye abantu bacuruzaga, ifaranga rikinjira, yagize ati:”…ndabyibuka jye icyo gihe nabaga ku Mayaga, sinari bwabone agafaranga nk’aka, ariko muri za 2010, 2009 Nyanza yaraduhuruzaga, tukazamuka turi nk’abantu bagera kuri 500 tuje kureba umupira, ndamwibuka uno muhungu ucuruza imyenda witwa SENGA, yarawucongaga, tukanezerwa, icyo gihe n’abacuruzi baracuruzaga agafaranga kakinjira, aba motari babonaga ifaranga, mbona rero Nyanza yongeye kugaruka bizasusurutsa umugi, ukongera kuba umugi w’imyidagaduro…

Image may contain: 1 person

Hamza Willy wazamukiye muri Nyanza, arasanga ari intambwe nziza

Ku murongo wa Telefoni twavuganye n’umusore wazamuriye impano ye i Nyanza witwa Hamza Willy Cyimana ukinira Rayon Sport ariko akaba yaratijwe muri Mukura VS, twamubajije uko yumva ikipe ya NYANZA FC iramutse igarutse muri diviziyo, n’ibyishimo byinshi yagize ati:”…Mbega ibyishimo, byashimisha buri wese ndakurahiye, hari impano nyinshi ziri i Nyanza, ntekereza ko byafasha abana benshi kwigaragaza ku rwego rw’igihugu, umugi wakongera ugashyuha, ….urabona kuva Rayon yahava, Nyanza harakonje cyane, abayobozi bongere bagarure umunezero mu mugi, abantu bishime…”

Bwana NTAGANIRA Janvier, yatubwiye ko ikizere ari cyose ko na FERWAFA izakira ubusabe bwabo kuko kubwe ibikenewe byose kugira ngo Nyanza FC yakirwe mu kiciro cya Kabiri byabonetse, bakaba gusa bategereje ko inama rusange ya FERWAFA iterana igafata umwanzuro ku makipe azakina mu kiciro cya kabiri umwaka w’imikino utaha.

Nyanza FC yazamuye impano nyinshi ziri ku rwego rw’igihugu, harimo ba Jamal, Willy Hamza, Eric ndetse n’abandi tutabasha kurondora hano, byitezwe ko Nyanza FC niyongera kugaruka mu kiciro cya kabiri, hazagaragara impano nyinshi ziri muri ako gace zitamenywa kubera ko zitabona aho zipfumurira, kandi abatoza benshi bazobereye mu kuzamura impano z’abana nka MBUNGIRA Ismail na MINKO ngo bariteguye gukorera hamwe mu kuzamura ikipe ya Nyanza FC.

Leave A Reply

Your email address will not be published.