Sheikh Ramadhan yavuze ko 100,000$ airiyo ari gutera amakimbirane mu idini rya Islam muri iyi minsi

11,726

Hamaze iminsi havugwa umwuka utameze neza mu idini rya Islam, biravugwa ko impamvu ibitera ari amafranga. (photo Umuseke)

Mu minsi ishize umuyobozi w’aba Islam mu Rwanda Sheikh SALIM HITIMANA yavuzweho ko yaba afite abantu bitwaje imbunda bamuhora inyuma bamurindira umutekano, ibintu we ubwe yahakanye nubwo bwose benshi mu basilamu babyemeza, uwitwa Zainab Kawera yagize:”…ninde utabizi ko afite za body guards? Arabafite rwose”

Nyuma y’icyo kiganiro yakoranye n’itangazamakuru, undi mu ba Sheikh witwa Issa NSABIMANA yahise asezera mu nama y’aba Sheikhs mu Rwanda. Ibintu byakomeje kutaba byiza kugezaho kuri uyu wa gatanu taliki ya 7 Kanama 2020 Sheikh SHEIKH NAHAYO RAMADHAN UMWARIMU WA QOAN mu Rwanda atoboye, ashyira hanze impamvu nyamukuru ari gutera amakimbirane muri iyi minsi muri uwo muryango w’Aba Islam mu Rwanda.

Sheikh Ramadhan yavuze ko intandaro yabyo ari amafranga 100,000$ y’inkunga yahawe n’abaterankunga mu rwego rwo gushyigikira coran mu Rwanda, noneho ubuyobozi bw’umuryango RMC bugashaka ko ayo mafranga anyura muri konti zabo noneho akaba aribo bayagabanya uko babishaka. Yagize ati:”…amakimbirane ari mu idini ryacu yaturutse ku madorari ibihumbi 100($) twahawe n’umuterankunga kugira ngo ubumenyi bwo kwiga Qoran bwiyongere mu Rwanda”

Hari andi makuru avuga ko uno mushehe Ramadhan yishakiye umuterankunga, amaze kumubona, aza kubibwira undi mu Sheikh witwa SINDAYIGAYA Moussa ubwo bari bahuriye muri radiyo yabo ya Voice of Africa, undi bakimara kubimubwira yahise ashyira amakuru Mufti w’u Rwanda, nawe rero akaba yarashatse ko ahabwa kuri ayo mafranga, undi nawe arabyanga.

Sheikh Ramadhan NAHAYO yavuze ko bitari ubwa mbere bibaye kuko no mu myaka ishize bamugeretseho ibyaha by’iterabwoba n’ubutagondwa.

Imisigiti 52 muri 99 yari yarafunzwe yarafunguwe – IMVAHONSHYA

Mufti arashinjwa na bagenzi be kuremera ibyaha by’iterabwoba abatavuga rumwe nawe

Nubwo bimeze bityo, Mufti Salim we avuga ko ibintu ari sawa mu muryango, ndetse ko nta mwiryane urimo, ariko abandi bakavuga ko akomeje kubafungisha umusubirizo.

Ramadhana yabwiye umuseke.com ko kuri 28 z’ukwezi gushize uno mwaka Mufti yashatse kubafungisha, ati:”Twari twaje gusuhuza Umuyobozi wa Qoran mu Rwanda, abandi baje kumusa ibitabo bya Qoran. Ubwo twari twicaye aho tubona Mufti (Sheikh Hitimana Salim) araje aratubwira ngo ndabafashe muri mu nama zitemewe, aratubwira ati iyo nama murimo ni iyo gukoraho ubuyobozi.”

Usibye abo, ngo hari abandi ba Sheikh bagera kuri 6 biteguye gushyira hanze uburiganya n’ibibazo bivugwa muri uwo muryango wa RMC.

Leave A Reply

Your email address will not be published.