NYANZA: Polisi yagaruje amafaranga yari yibwe umuturage
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Werurwe, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyanza yagaruje amafaranga ibihumbi 370 (370.000 Frw) mu yari yibwe umuturage witwa Ndayishimiye Jean Pierre ku itariki ya 28 Werurwe, angana n’ibihumbi 700. Aya mafaranga uko yari ayafite kuri telefone ye (Mobile Money), yibiwe mu murenge wa Gitega, mu karere ka Nyarugenge; abayibye baza gufatirwa mu nzu yo gucumbikamo (Lodge) iherereye mu kagali ka Kibinja, umurenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko abafashwe ari Niyonkuru Lambert na Ntirenganya Jean Claude, biturutse ku makuru yatanzwe n’uwibwe.
Yagize ati “ uyu Niyonkuru ukekwaho kwiba aya mafaranga yari asanzwe ari inshuti ya Ndayishimiye, kugeza ubwo amenya umubare we w’ibanga akoresha abikuza amafaranga. Ku wa mbere ubwo bari kumwe mu murenge wa Gitega, Akagali ka Kora, yamutiye telefone amubwira ko agiye guhamagara umuntu, nibwo yahise ajya kureba uwitwa Ntirenganya amwumvisha ko yamwoherereza amafaranga kuri konti ye maze bakaza kuyabikuza, bakimara kubikora bahise basubiza telefone nyirayo.”
Umunsi ukurikiyeho Ndayishimiye yarebye amafaranga afite kuri konti ye asanga ibihumbi 700 yari afiteho yakuweho, niko guhita afata imodoka yerekeza i Nyanza kuko aba bakekwaho kumwiba ariho bavuka gusa ntiyababona, yigira inama yo gutanga ikirego kuri Polisi.
Ku wa gatatu, mu gushakisha abakekwaho ubu bujura, Polisi yaje kubona amakuru ko abakekwaho kwiba aya mafaranga bari mu icumbi (Lodge) riherereye mu mudugudu wa Mukindi, niko guhita hatangira ibikorwa byo kubafata ari naho babasanze basanga basigaranye amafaranga 370,000 gusa muri 700,000 yari yibwe.
SP Kanamugire yagiriye inama abantu bose bafite ingeso yo kwiba iby’abandi kubireka kuko amayeri bakoresha agenda atahurwa, abasaba gukura amaboko mu mifuka bagakora anabibutsa ko kwiba ari icyaha gihanwa n’amategeko .
Abafashwe bashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana ngo hakurikizwe amategeko.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Comments are closed.