Ubushakashatsi bwagaragaje ko Putin akunzwe ku rugero rwa 83%

6,508
Kwibuka30
Press review: Why Putin put nuke forces on high alert and liberation of  Donbass continues - Press Review - TASS

Hari ubushakashatsi bwakorewe mu Burusiya bwagaragaje ko Perezida Putin akunzwe n’abaturage ku ruhegero rwa 83% kuva yafata umwanzuro wo gutera igihugu cya Ukraine.

Nyuma yaho perezida vladimil Putin atangije ibitero bya gisirikare muri Ukraine, ubushakashatsi bukomeje gukorwa mu gihugu cy’Uburusiya burerekana ko ubu Perezida Vladimil Putin akunzwe n’Abarusiya ku kigero cya 83% by’Abarusiya bose.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyigenga gikorera mu burusiya “Levada” ndetse bushimangira ko ubu 83% by’Abarusiya bashyigikiye icyemezo cya perezida wabo cyo gutangiza ibikorwa bya gisirikare muri ukraine ndetse ko kuva perezida Vladimil Putin yatangiza ibikorwa bya gisirikare muri ukraine   kuva mu kwezi kwa Gashyantare tariki ya  24  2022 abamushyigikiye biyongeyeho 12%.

Kwibuka30

Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko 15% by’Abarusiya aribo badashyigikiye perezida Putin ku cyemezo cye cyo gutangiza intambara muri Ukraine mu gihe abagera kuri 2% batagaragaza aho babogamiye.

Abarusiya ngo bashingira ku mpamvu yatanzwe na Perezida Putin kugirango atangize intambara kuri Ukraine igihugu ashinja gukorera jenoside abaturage bavuga  ururimi rw’ikirusiya batuye mu ntara ya Donmbas iherereye mu burasirazuba bwa Ukraine no guhagarika kwaguka kw’Umuryango wa OTAN mu marembo y’uburusiya aho perezida Putin ashinja Ukraine kuba yarahindutse  igikoresho cya OTAN mu rwego rwo  kubangamira umutekano no  kubaho kw’Uburusiya.

(Inkuru ya Rwandatribune)

Comments are closed.