Nyanza: Ruzindana Eugene uyobora KAVUMU TVET School akurikiranyweho kunyereza arenga miliyoni 100

46,612
Uko ishuri ry'imyuga rya Kavumu ryabaye ubukombe mu kwinjiza abashoferi mu  mwuga - IGIHE.com

Bwana RUZINDANA Eugene uyobora ikigo kigisha imyuga k’i Kavumu arashinjwa gukoresha nabi umutungo w’ikigo yaragijwe no kunyereza arenga miliyoni ijana

Kuri uyu wa kane taliki ya 10 Ukuboza 2020 urukiko rukuru rwo mu Karere ka Huye ruratangira kuburanisha mu mizi urubanza Bwana Ruzindana Eugene, uyobora ikigo kigisha imyuga cya Kavumu giherereye mu Karere ka Nyanza aregwamo ibyaha bitatu birimo icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, Gukoresha umutunggo wa Leta ibyo utagenewe ndetse no kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo ufite.

Muri urwo rubanza, Bwana RUZINDANA Eugene, arareganwa n’abandi batatu harimo umunyamabanga w’ikigo witwa Madame Mukamana Odette Nkurunziza Eric ushinzwe ububiko (Storekeeper) ndetse na IZABAYO Narcisse umuyobozi ushinzwe amasomo, bikaba bivugwa ko bano batatu baregwa nk’abafatanyabikorwa muri iryo nyereza ry’umutungo.

Mu igenzura ry’umutungo ryakozwe n’urwego rw’ubugenzacyaha rwo ku muvunnyi, byagaragaye ko amafranga agera kuri miliyoni 102 zaburiwe irengero ndetse ziburirwa n’ubusobanuro, usibye ibyo, Bwana Eugene RUZINDANA akurikiranyweho n’imashini itanga umuriro (Generator) ifite agaciro ka miliyoni 35 z’Amanyarwanda, ndetse n’indi machine yitwa Diagnostique ipima imodoka za automatique bivugwa ko yari yaraguzwe ibihumbi birindwi by’Amayero (7,000Euros). Iyi machine biravugwa ko cyakora yaba yarigeze kugezwa mu kigo, ariko mu nyuma Umuyobozi Eugene Ruzindana akaza guhita ayihyira umuhungu we ufite i Garage mu mugi wa Kigali, ariko nyyuma yakumva ibintu bikomeye agahita ayigarura mu kigo.

Twagerageje gushaka ubaregwa muri urwo rubanza bivugwa ko ruzatangira kuburanishwa ku musi w’ejo ariko ntitwabasha kubabona ku murongo wa Tel, ariko twagerageje kuvugana na bamwe mu bakozi bo muri icyo kigo, umwe utashatse ko amazina ye ajya hanze atubwira ko ayo makuru nabo bari kuyumva, yagize ati:” …nibyo koko iyo nkuru maze iminsi nyumva, ariko nta byinshi nyiziho, ibyiza ni ukureka urukiko rugatanga umucyo, niba hariho ibyo ubugenzacyaha bwabonye bukabishyikiriza ubushinjacyaha, ibyiza ni uko tubirekere urukiko…

Ubuyobozi bwa Kavumu TVET School mu myiteguro y'abanyeshuri gutangira  amashuri nyuma ya COVID-19 | Umusingi

Bwana RUZINDANA Eugene uyobora Kavumu TVET school i Nyanza akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta.

Ikigo cya Kavumu TVET School giherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, ni ikimwe mu bigo bizwi cyane byigisha imodoka nto n’inini, ni ikigo cyashinzwe mu myaka myinshi ishize ku ikubitiro kikaba cyarayobowe n’Abarusiya, ndetse ubu biragoye kuba wabona umushoferi utwara ibimodoka biremereye utaranyuze muri icyo kigo.

Bwana RUZINDANA Eugene ukurikiranyweho bino byaha harimo ibyo kunyereza imali ya Leta no kuyikoresha mu byo itagenewe yatangiyekuyobora icyo kigo cya Kavumu TVET mu mwaka wa 2014.

Kavumu Training Center - Education - 45 Photos | Facebook

I Kavumu TVET bigisha gukanika no gutwara imodoka nini n’intoya

kavumu - Kavumu Training Center | Facebook

Comments are closed.