Tanzania: Prezida Magufuli yirukanye ministre nyuma yo kunanirwa kurahira

8,355

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yahagaritse ku mirimo Francis Ndulane wari wagizwe Minisitiri wungirije muri Minisiteri y’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro kubera ko yananiwe kuvuga neza indahiro ye uko bikwiye, akadidimanga.

Francis Ndulane usanzwe ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania yari aherutse kuzamurwa mu ntera ashyirwa muri uyu mwanya, nyuma yo gutoranywa na Perezida Magufuli nkumwe mu bazaba bagize guverinoma ye muri manda ya kabiri aherutse gutorerwa.

Aya mahirwe Francis Ndulane yagiriwe ntiyashoboye kuyabyaza umusaruro birangira amuciye mu myanya y’intoki. Ni nyuma y’uko mu muhango w’irahira rye n’abandi wari wanitabiriwe na Perezida Magufuli yananiwe gusubiramo indahiro uko bikwiye.

Ubwo umwanya we wari ugeze ngo ageze ku mukuru w’igihugu indahiro ye, Ndulane yigiye imbere nk’uko abandi babigenzaga ariko we gusubiramo amagambo agize indahiro ye bimubera ikibazo kuko yasomaga yagera hagati akongera agatangira ari nako abivanga no kudidimanga.

Nyuma yo kugerageza inshuro eshatu Perezida Magufuli yamusabye ko ahagarika ibyo arimo akajya kuruhuka.

Mu ijambo rye Perezida Magufuli yavuze ko mbere yo gushyira abantu bose mu myanya yabanje gusoma imyirondoro yabo ariko avuga ko Ndulane wamuciye mu jisho agomba gusimburwa.

Yagize ati “Uyu mwanya nzawuha umuntu ushobora kurahira neza indahiro ye bikwiye”.

Perezida Magufuli yabwiye Ndulane ko agiye kuba asubiye ku mwanya we w’ubudepite mu gihe na wo hagishakishwa uzamusimbura mu Nteko.

Leave A Reply

Your email address will not be published.