Nyanza: Theogene wakwirakwizaga inoti mpimbano yatawe muri yombi

5,819
Nyanza District - Wikipedia

Kuri uyu wa kane w’icyumweru gishize tariki ya 24 Werurwe, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyanza yafashe umugabo witwa Ndayishimiye Theogene w’imyaka 22, ucyekwaho gukora no kugerageza gukwirakwiza amafaranga y’u Rwanda 80,000 y’amahimbano, mu murenge wa Kigoma, akagali ka Gasoro, Umudugudu wa Runyanzige.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Ndayishimiye yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’ abacuruzi ubwo bari bishyuwe amwe muri ayo mafaranga y’amahimbano.

Yagize ati:” Polisi yahawe amakuru ko hari abantu 2, uwitwa Niyonkuru Donath n’undi witwa; Abarikumwe Jean Marie Vianey, bagaragaweho gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano, ubwo umwe yagiye kugura inzoga y’urwagwa yo kunywa afite inoti ya 5,000 ayishyura umucuruzi, mu gihe undi yaguze Capati nawe yishyura inoti ya 5,000. Abacuruzi basuzumye neza inoti bahawe basanga ni impimbano niko guhita bahamagara Polisi.”

Yakomeje avuga ko Polisi yahise itabara  ifata aba  bombi, babasatse basanga buri umwe afite andi amafaranga 20,000 y’amahimbano agizwe n’inoti za 5000, bahise babwira Polisi ko amafaranga bafite bayahawe na Ndayishimiye Theogene. Bahise bajya kwereka Polisi aho atuye bamusatse basanga na we afite amafaranga ibihumbi 30 by’amafaranga y’amahimbano, na mudasobwa yifashishaga akora ayo mafaranga.

Akimara gufatwa yemeye ko ayo mafaranga yafashwe ariwe wayakoze ariko bwari ubwa mbere, akaba yagira ngo arebe ko amafaranga yakoze yakwemerwa gukoreshwa.

SP Kanamugire yihanangirije abantu bose bakora ibyo bikorwa kubireka kuko bugira ingaruka mbi ku bukungu bw’Igihugu, anabibutsa ko ari icyaha  gihanwa n’amategeko.

Yasoje abatanze amakuru aya mafaranga agafatwa atarakwirakwizwa mu baturage, anasaba abacuruzi cyane cyane kujya bagenzura neza  amafaranga bahabwa.

Ndayishimiye yashyikirijwe  Urwego rushinzwe  Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango, ngo hakurikizwe amategeko.

Ingingo ya 269 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Comments are closed.