WILL SMITH YAKUBISE UWAVUZE NABI UMUGORE WE MU BIRORI AZA NO GUHEMBWA

10,132
Will Smith punches Chris Rock at the Oscars: 'keep my wife's name out your  f***ing mouth' | WBFF

Mu bihembo bya Oscar Will smith yaje kwegukana icy’umukinnyi mwiza wa filime n’ubwo yari yabanje gukubita uwayoboye uyu muhango ubwo yavugaga nabi umugore we.

Ni mu muhango wo guhemba abitwaye neza mu bijyanye no gukina filime wabaye mu mpera z’iki cyumweru dusoje ukitabirwa n’abatoranyijwe mu bagomba kuzavamo abahize abandi bakazahembwa hakaba harimo na Will smith wakoze agashya akubita uwayoboraga uyu muhango amusanze ku rubyiniriro.

Chris Rock niwe wari uyoboye ibi birori ubwo yaganirizaga ababyitabiriye atera urwenya kuri Jada Prinkett Smith umugore wa Will Smith avuga ko mu meze make ashize  yigeze gupfuka umusatsi bikamugora kugira ngo ugaruke. Ibi ntibyaguye neza Will kuko byatumye azamuka agasanga Chris aho yari ahagaze mu ikote ry’umukara akamukubita ingumi ubundi akisubirira kwicara.

Oscars: Will Smith wins best actor, moments after Chris Rock saga
WILL SMITH AHEMBWA NK’UMUKINNYI MWIZA WA FILIME

N’ubwo ibyo byabaye ariko uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 53 yaje guhabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza muri filime yagaragayemo yitwa King Richard akaba aheruka kongera kuyihemberwa mun byumweru bibiri bishize.Gusa n’ubwo yakoze ibi, mu ijambo rye yaje gusaba imbabazi n’amarira menshi ubwo yahabwaga umwanya wo kugira icyo avuga nk’uhawe igihembo.

Comments are closed.