Nyanza: Ubuyobozi bwemeye gashakira terefoni zigezweho abakuru b’imidugudu

7,005

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwijeje ko bugiye gushakira terefoni zigezweho abakuru b’imidugudu yose yo muri ako Karere mu rwego rwo kunoza akazi bakora.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana NTAZINDA Erasme yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ayobora bugiye gufatanya n’abafatanyabikorwa b’ako Karere gushakira amaterefone agezweho (Smart phones) abakuru b’imidugudu yose yo muri Nyanza.

Ibi Bwana Ntazinda Erasme meya w’Akarere ka Nyanza yabitangarije umunyamakuru wa Isango Star ubwo yamubazaga icyo Akarere ayobora gateganyiriza abakuru b’imidugudu bavugaga ko mu kazi kabo babangamirwa no kuba badafite terefoni zigezweho zizwi nka smart phones.
Meya Ntazinda yagize ati:”…ku bufatanye n’abafatanyabikorwa tuzashaka uko tuzibagezaho ariko nanone tubasaba umusaruro. Tuzashyiraho n’uburyo bwo gusuzuma ibikorwa, noneho kugirango tubafashe kubona telefoni, babone telefoni ariko batanga umusaru ukwiye.”

Bamwe mu bakuru b’imidugudu bumvise ibyo Meya Ntazinda yavuze, bavuze ko bishimiye isezerano rya meya wabo, uwitwa Habimana yagize ati:”Meya wacu ni umugabo uhagarara ku ijambo, dufite icyizere ko zizatugeraho vuba rwose, hari ibyo aherutse gukorera ba gitifu b’utugari, natwe kandi abatubanjirije koko yagiye azibagezaho, bizatuma dukora akazi kacu neza no kuzuza inshingano”

Meya Ntazinda yavuze ko nibahabwa izo terefoni bazarushaho gutanga umusaruro mu kazi kabo, ndetse bakabasha gutanga amakuru ku gihe.

Twibutse ko Akarere ka Nyanza ari kamwe mu turere tugerageza gushyira mu maboko ibyangombwa byose mu maboko y’abayobozi bo mu nzego zitandukanye kugira ngo akazi bashinzwe gakorwe neza kandi gakorerwe ku gihe, aka Karere ni nako katangiye gahunda yo guha za Moto abanyamabanga nshingwabikorwa bo ku rwego rw’Akagali bose kugira ngo babashe kunoza imikorere y’akazi kabo ka buri munsi.

Comments are closed.