Nyanza: Umukuru w’umudugudu arashinjwa kwica umuturage nyuma yo kumumena impyiko

16,067
Kwibuka30

Umukuru w’umudugudu wa Gatongati afatanje n’ushinzwe umutekano mu mudugudu barashinjwa guhondagura umuturage ukekwaho ubujura bakamumena impyiko

Mu Karere ka Nyanza, mu murenge wa Kibirizi, mu kagali ka Cyeru haravugwa amakuru y’umukuru w’umudugu wa Gatongati uzwi ku izina rya Kayumba Charles afatanije na Bwana Irabizi Gerard bakubise bakamena impyiko umugabo witwa Ndindabahizi Eric uri mu kigero cy’imyaka 20 bikamuviramo urupfu.

Amakuru avuga ko nyakwigendera bamukuye mu kandi kagari, maze bamujyana ku biro by’akagali ka Mututu, babura uwabakira kuko gitifu w’akagari nawe atari ahari, umwe mu baturage yagize ati:”twabonye bamuzana ku kagali, babura gitifu, birirwa aho umunsi wose kugeza amasaha y’ikigoroba babuze ubakira kuko na SEDO w’akagari ari muri konji, ubwo nibwo bamujyanye batangira kumuhondagura imigere yo mu nda”

Uyu muturage akomeza avuga ko umukuru w’umudugudu Bwana Kayumba n’ushinzwe umutekano Gerard bafatanije na bamwe mu baturage batangiye guhondagura imigere yo mu nda nyakwigendera ku buryo bukomeye, ati:”Bakomeje kumuhondagura imigere yo mu nda, turababuza ariko baranga, ku buryo n’uwashakaga gutabara bendaga kumukubita nawe, yaratakaga cyane ku buryo yinyariraga inkari zanga no gukama, ni nayo mpamvu dukeka ko baba baramumennye impyiko

Amakuru indorerwamo.com ifite akomeza avuga ko babonye bamaze kumunegekaza no kumunoza, bamufashe bamujyana mu mudugudu w’iwabo, maze abashinzwe umutekano muri uwo mudugudu banga kumwakira kuko babonaga ameze nabi cyane, maze Bwana Irabizi Gerard na mudugudu Kayumba Charles bahitamo kumugumana mu maboko ataka cyane ari nako yinyaraho iryo joro ryose kugeza ashizemo umwuka.

Amakuru y’urupfu rwa Ndindabahizi Eric yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibirizi Bwana Valens MURENZI, mu butumwa bugufi yagize ati:”Nibyo koko Bwana NDINDABAHIZI Eric yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa 10 rishyira kuwa 11 Ukuboza 2022, uwo mugabo yakekwagaho ubujura, abakekwaho kumukubita bikamuviramo urupfu ni umukuru w’umudugudu wa Gatongati witwa Kayumba Charles, ushinzwe umutekano abinjira n’abasohoka muri uwo mudugudu witwa Gerard Irabizi n’abandi baturage bafatanije”

Kwibuka30

Bwana Valens yasabye abaturage kwirinda kwihanira, abibutsa ko hari inzego zibishinzwe kandi zizewe ko nta mpamvu n’imwe abantu bakwiye kujya bihanira ukekwaho icyaha icyo aricyo cyose.

Gitifu w’akagari arashinjwa uburangare.

Bamwe mu baturage barashinja umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari uburangare kubera ko uwo nyakwigendera bamuzanye guhera mu gitondo ariko bakabura umuyobozi n’umwe wo ku rwego rw’akagari wabasha kubakemurira ikibazo no kugiha umurongo, bagakeka ko ariyo mpamvu abaturage bahise bashaka uburyo baha umurongo ikibazo bari bagize, uyu muturage yagize ati:”Ubundi SEDO yari muri konje, nta kuntu rero gitifu yari kubura cyane ko numvise ko bategetswe gutura mu duce bakoreramo, iyo umwe ari muri konje undi agomba kuboneka ku kazi kubera ko ibibazo mu baturage bihoraho, naho ubundi abaturage bazakomeza kwifatira imwe mu myanzuro ikomeye nibikomeza kumera bityo”

Twagerageje kuvugana na gitifu Ngirinshuti Ezechiel uyobora aka kagari ka Mututu kavugwamo ubwo bwicanyi ariko ntitwabasha kumubona ku murongo wa terefoni.

Amakuru aremeza ko nyakwigendera yamaze gushyingurwa, ariko ntituramenya neza niba abakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu hari uwaba amaze gutabwa muri yombi ngo aryozwe igikorwa cyo kwihanira mu gihe hari inzego zibishinzwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.