Nyanza: Umusore arakekwaho kwica umugore baturanye

7,143

Umusore wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza arakekwaho kwica umugore baturanye witwa Nyirashikama Immaculee amutemesheje umuhoro.

Byabaye ahagana saa Sita n’igice z’amanywa kuri uyu wa Kane mu Mudugudu wa Bwambika mu Kagari ka Gasoro.

Uwo musore usanzwe azwiho ubujura yagiye kwiba kwa Nyirashikama asanga badahari, yinjira mu nzu ariko hashize akanya uyu mugore aba araje avuye guhinga amusangamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Mukantaganzwa Brigitte, yavuze akimusanga mu nzu yamwatse umuhoro yari afite arawumutemesha.

Ati “Umugore yahise aza avuye mu mirimo yo guhinga, amusanga mu nzu maze (umusore) amwaka umuhoro yari afite arawumutemesha.

Yakomeje avuga ko akimara kumutema mu mutwe, umusore yahise ahunga amusiga aho.

Nyirashikama w’imyaka 57 yajyanywe ku Bitaro bya Nyanza ngo avurwe ariko agezeyo ahita apfa.

Abaturage bafatanyije n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano bashakisha uwo musore, arafatwa.

Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango.

Umurambo wa nyakwigendera uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyanza.

Comments are closed.