Kaminuza ikomeye yo muri Singapour yemereye Abanyarwanda kujya kwigayo guhera umwaka utaha

9,788
Kwibuka30

Guhera mu mwaka utaha, Abanyeshuri baturutse mu Rwanda bazahabwa amahirwe yo kwiga muri Kaminuza yubatse izina rikomeye mu ruhando mpuzamahanga yigisha iby’ikoranabuhanga  muri Singapore (Nanyang Technological University / NTU Singapore). 

Ni nyuma y’amasezerano yasinywe hagati ya NTU Singapore na Minisiteri y’Uburezi y’u Rwanda yahagarariwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, uri muri Singapore aho yatanze ikiganiro muri iyo Kaminuza. 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 30 Nzeri, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bitangaje ko Perezida Kagame yatangiye kugeza ikiganiro ku bagera ku 1000 bitabiriye.

Icyo kiganiro kiyobowe n’Umuyobozi wa NTU Singapore Prof Subra Suresh, bikaba byitezwe ko abazitabira bazahabwa umwanya wo kubaza imbonankubone Perezida Kagame n’Umuyobozi wa NTU Singapore.

Akigera muri iyo Kaminuza, Perezida Kagame yabanje gutambagizwa ibice bitandukanye bya NTU Singapore n’amateka yayo yubatswe mu gihe cy’imyaka 30, yatumye iyi Kaminuza iba ku ruhembe rw’imbere mu bigo bikomeye kurusha ibindi ku Isi. 

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Singapore, ruje rukurikira urwa Minisitiri w’Intebe wa Singapore Lee Hsien Loong i Kigali, rwabaye mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2022.

Kwibuka30

Mu kiganiro abo bayobozi bombi bagiranye n’itangazamakuru, bagaragaje umubano uzira amakemwa ushingiye ku butwererane mu bucuruzi, inganda no mu zindi nzego zitandukanye.

Ibihugu byombi byiyemeje gukomeza gushimangira ubufatanye bwabyo mu nzego zinyuranye, Perezida Kagame anashimira icyo gihugu kuba kidahwema kubera u Rwanda umufatanyabikorwa mwiza kandi wizewe.

Perezida Kagame yagize ati: “Duha agaciro gakomeye isano y’ubucuruzi n’ishoramari dufitanye ndetse n’ubutwererane hagati ya bannki nkuru z’ibihugu byacu. Ibihugu byacu byombi byubatse umusingi ukomeye. Urugero rwa Singapore mu iterambere, imibanire ya sosiyete n’bumwe bw’Igihugu birashimishije cyane.”

Perezida Kagame yakunze gutumirwa mu biganiro muri Kaminuza zitandukanye harimo iya Havard, iya Yale, MIT n’izindi zitandukanye. Mu biganiro ageza ku banyeshuri, abarimu, abashakashatsi n’abandi batumirwa, akunze kugaruka kuri Politiki y’u Rwanda mu myaka ikabakaba 30 ishize, amateka yijimye yarwo n’uko rwabashije gufata umurongo ruvuye ku kuba rwari rumaze kubonwa nk’igihugu kitakibayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abenshi mu banyeshuri n’abashakashatsi bamubaza ibibazo bitandukanye bijyanye n’imiyoborere y’Igihugu ndetse n’uko u Rwanda rukomeje kwiyubaka, akabasubiza mu buryo bworoshye kandi bwumvikana butuma abakora ubushakashatsi ku Rwanda, isomo rwigisha muri Politiki mpuzamahanga n’ibindi barushaho kumva neza uruhare rwabo.

Umukuru w’Igihugu yaherukaga gukorera uruzinduko rw’akazi muri Singapore muri Nzeri 2015, rukaba rwaraje rukurikira urwa mbere yagiriye muri icyo gihugu mu mwaka wa 2008.

Leave A Reply

Your email address will not be published.