Nyanza: Umuyobozi wa Kavumu TVET School yahamijwe ibyaha byo kunyereza umutungo akatirwa gufungwa imyaka 10 yose

37,185
Kavumu TVET bashyize imbere ikinyabupfura - Ikinyamakuru Intego

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwaraye ruhamije Umuyobozi wa Kavumu TVET school ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta no kutagaragaza ikomoko y’umutungo maze rumukatira igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu y’amafranga arenga miliyoni 200 y’u Rwanda.

Urukiko rwisumbuye rwa Huye kuri uyu wa kane taliki ya 30 Ukuboza 2021 rwahamije ibyaha bibiri birebana no kunyereza umutungo wa Leta no kutagaragaza inkomoko y’umutungo w’ikirenga ufitwe na Bwana RUZINDANA Eugene usanzwe uyobora ikigo cy’imyuga cya KAVUMU TVET School giherereye mu Karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana, runamukatira igifungo cy’imyaka icumi (10) ndetse acibwa n’ihazabu y’akayabo ka miliyoni 235 no gufatira imwe mu mitungo uno mugabo yari yarigwijeho iherereye mu Karere ka Nyanza.

Muri uru rubanza, Bwana RUZINDANA Eugene yaregwanaga n’abandi bantu batatu aribo Madame Mukamana Odette umunyamabanga w’ikigo, Bwana Nkurunziza Eric umufasha w’abarimu, na Bwana Narcisse IZABAYO we yari ashinzwe amasomo ariko ubu akaba atakihabarizwa, abo bose bakaba bari bakurikiranyweho ibyaha bitatu aribyo:

Kudakoresha umutungo wa Leta icyo wagenewe, Kudasobanura inkomoko y’umutungo hagati y’umwaka w’i 2015-2018 ndetse no kunyereza umutungo wa Leta, muri bino byaha uko ari ibitatu, urukiko rwabigizeho abere ba Bwana Eric, Narcisse na madame Odette ariko rubihamya umuyobozi w’ikigo Bwana Eugene Ruzindana usibye icyaha kimwe cyo gukoresha umutungo wa Leta ibyo utateganijwe.

Kopi y’imyanzuro y’urukiko dufite, ivuga ko Bwana Ruzindana yayobeje Generator, maze akavuga ko yayigurishije muri cyamunara, ariko ikaba itagaragara ku rutonde rw’ibikoresho byatejwe cyamunara, ndetse urukiko rukamushinja kutagaragaza ibimenyetso by’uko habayeho cyamunara koko, icyamunara bamwe mu bakozi bavuga ko itabaye ko ahubwo hagurishirijwe ibintu byinshi cyane harimo n’imodoka bahamya ko zari zikiri nzima zakoreshwaga mu kwigisha abanyeshuri, ikintu cyasize icyuho gikomeye mu myigishirize kuko kugeza ubu icyo kigo gifite imodoka zitarenze 5 abanyeshuri barenga 200 bigiraho

Ku kijyanye n’inkomoko y’imitungo, urukiko ruvuga ko Inzu y’i Nyanza ifite agaciro ka miliyoni 28 RUZINDANA Eugene ntagararaza ibisobanuro by’aho yaturutse, Ibibanza afite i Nyanza bingana na hegitari 5, ndetse n’ubutaka yaguze mu karere ka Bugesera ntasobanura neza inkomoko yabyo ariko we mu kwiregura akavuga ko byose hamwe yabikuye mu mafranga yavanye mu gihugu cya Togo ariko urukiko rusanga ibyo byose bidasobanutse kuko Ruzindana atabifitiye ibimenyetso, bityo urukiko rukavuga ko yabikuye mu mitungo y’ikigo yanyereje cyane ko icyo kigo cyagiye kivugwamo imicungire y’umutungo mibi nk’uko byagaragajwe na raporo yatanzwe n’umuvunyi mukuru aho uno muyobozi yashinjwaga kurigisa muliyoni zisaga 160 ariko nyuma urukiko rukaza kukimuhanaguraho bigendeye ku busaze bw’icyaha.

Kavumu TVET bashyize imbere ikinyabupfura - Ikinyamakuru Intego

Bwana RUZINDANA Eugene wahamijwe ibyaha birimo ibyo kunyereza umutungo wa Leta.

Bamwe mubakozi ba Kavumu TVET barashinja umuyobozi wabo imikorere mibi, kubiba amacakubiri n’itonesha mu bakozi.

Ku kiganiro Bwana Ruzindana Eugene aherutse guha imwe mu ma radio yigenga ya hano i Kigali, umunyamakuru yamusomeye ubutumwa bwa bamwe mu barimu bamushinja kubavangura na bagenzi babo, ndetse ko kuva yahagera yacanishijemo abakozi, ku buryo hari ikiciro cy’abakozi aheza mu nama, akayikorana n’abandi, ndetse bamwe akabita imbwa z’abashoferi ku buryo hagize n’uvuga ahita amwandikira ibaruwa imwihanangiriza ndetse akamubwira ko azamwirukana, Bwana Ruzindana Eugene yarabihakanye avuga ko ahubwo afite abakozi ba IPRC HUYE bigisha gutwara ibinyabiziga bamunaniye, yagize ati:”Mfite abakozi badashaka kuyoborwa, ntibanyumva nk’umuyobozi, ni abakozi b’ikigo gikorera mu kindi, ahubwo nicyo kibazo gikomeye kiri hano, ku bijyanye no gucanishamo abakozi byo sibyo barakubeshya”

N’ubwo bwose Bwana RUZINDANA abihakana, mu bushakashatsi bwakozwe na bamwe mu bakozi b’ikinyamakuru indorerwamo.com, baremeza ko koko abakozi ba KAVUMU TVET School harimo ibice bibiri bihanganye, umwe mu bakozi utarashatse ko amazina ye ajya hanze ati:

Jye ntabwo ndi umushoferi, ariko koko urebye usanga turi ibikundi bibiri, ndi mushya maze hafi umwaka, ariko mu nama zose dukora nta mushoferi ndayibonamo, ubanza ari uko bibera kuri terrain, hari udutiku utamenya, hano buri wese aba aneka undi, ku buryo utapfa kuganira na mugenzi wawe ibijyanye n’akazi, uba umutinya, kubera ubwoba buba muri buriwese, usanga batinya kuvuga kuko bashobora kwirukanwa…”

Ngo hari abishyurira kuri konti z’ikigo n’abishyurira kuri MOMO y’umuyobozi

Ku bijyanye n’imikorere mibi, hari abakozi bagenzi be ndetse na bamwe mu banyeshuri bahiga n’abaharangije, bavuga ko hari imikorere itanoze mu gutanga imyanya, ndetse na bamwe mu banyeshuri bishyura amafranga yo kwiyandikisha ndetse n’ay’ishuri bakayanyuza kuri MOMO ya diregiteri we ubwe, ikintu basanga kidindiza iterambere ry’icyo kigo kimaze imyaka irenga 20 kigisha imyuga harimo no gutwara ibinyabiziga, ariko Ruzindana we arabihakana akavuga ko ari abashaka kumuharabika, yagize ati:

Ibyo sibyo na gato, nta MOMO yanjye bishyuriraho, ibijyanye n’imyanya byo hari uburyo itangwa, ibyo uzabibaze abo bireba” Niko yabwiye umunyamakuru mu kiganiro aherutse kugira kuri Voice of Africa.

Hari abanyeshuli batari bakandagira mu modoka kuva bagera ku kigo

Bamwe mu banyeshuri biga gutwara amakamyo kategori E baravuga ko kuva bagera muri icyo kigo kuva uno mwaka watangira mu ntangiriro za Ukuboza 2021, batari bakandagira mu modoka, babibaza ubuyobozi bukababwira ko imodoka zapfuye, ibi Bwana Ruzindana Yabyemereye umunyamakuru mu kiganiro aherutse gukorera kuri VOAfrica, yavuze ko aribyo ariko byatewe n’ubuke bw’imodoka, n’ihari imwe rukumbi yangiritse ikaba imaze igihe iri mu igaraje, umwe mu banyeshuri waganiriye na Indorerwamo.com ati:

Kuva twagera hano, ntiturakandagira mu modoka ngo twige, twirirwa turyamye mu buriri hejuru ya minerval y’ibihumbi 350 dutanga, na mekanike batubeshyeshya ntayo kuko nta gikoresho na kimwe gihari, wari wabona umuntu wiga mekanike mu magambo? Nta moteri dufungura, umwarimu araza akatubwira gusa mu magambo, nta pratique na nkeya twiga, uziko turutwa n’abanyeshuri bo ku i Hanika?, twe rwose twabuze aho tubariza

N’ubwo bimeze bityo, ibi bibazo by’aba banyeshuri ntibizabuza Polisi y’igihugu ishami rishinzwe gukoresha ibizamini by’ibinyabiziga gutegura ibizamini ititaye ku kuba bano banyeshuri batarize, bityo abanyeshuri bakumva bari kurengana.

Amakuru dufitiye gihamya, ni uko nyinshi mu modoka abanyeshuri bigiragaho mekanike no gutwara zagurishijwe mu cyo Bwana Ruzindana Eugene yise Cyamunara, ariko urukiko rukavuga ko itabayeho, ko ahubwo ari uburenganzira yihaye akagurisha umutungo w’ikigo atawe abajije ku buryo bikekwa ko ariho haba haravuye umutungo atabashiije gusobanurira urukiko inkomoko yawo.

Kavumu TVET bashyize imbere ikinyabupfura - Ikinyamakuru Intego

Imodoka nyinshi zifashishwaga mu kwigisha abanyeshuri zaraparitse ku buryo ikigo gitira iza Apaforme na Hanika TVET school, izindi bikavugwa ko zagurishijwe mu cyamunara habura izazisimbura.

Bamwe mu barimu bigisha ibinyabiziga ubwabo barasanga imodoka zihari nazo ubwazo zarashaje kandi koko ntizihagije ku banyeshuri bahari, umwe ati:”Biragoye kwigisha abanyeshuri bangana batya ku modoka imwe gusa, izi zose ubona zarapfuye, ni gute wakwigisha abanyeshuri 50 amasaha ane gusa ku munsi? Biragoye kuko umunyeshuri ntabona umwanya ihagije wo kwiga kuko iminota myinshi atwara ni 15 iyo yaje, kandi ntaza buri munsi kuko bagenda basiba umunsi umwe umwe, ntibihagije”

Kubera imodoka zishaje, polisi yaranze imodoka za Kavumu TVET kwifashishwa mu kizami

Bamwe mu banyeshuri bavuga ko imwe mu zindi mpamvu nyinshi zituma batsindwa ari uko bakoresha imodoka batameyereye mu myitozo mu gihe abandi bakorera hamwe nka Hanika TVET na Apaforme bakoresha izabo, ikintu kibongerera amahirwe, ati:”Nk’ubu Polisi ntijya yemera ko dukoresha imodoka zacu mu bizami kubera ko ziba zishaje, icyo gihe ikigo kidukodeshereza iza Hanika na Apaforme, ntabwo tuba tuzimenyereye, ibyo bituma dutsindwa rwose ku rugero ruri hejuru

Iki kibazo Bwana Ruzindana yaracyemeye, avuga ko ikigo cye gisohora amafranga menshi mu gukodesha aho gusana izabo, ariko akaba yarijeje Abanyeshuri ko bizakemuka mu minsi ya vuba, ndetse ko n’ikibazo cy’uko aba kategori E bamaze iminsi batiga kizakemuka vuba.

Ku murongo wa terefoni twashatse kubaza Bwana RUZINDANA Eugene icyo avuga nyuma y;imyanzuro yatanzwe n’urukiko, ariko inshuro zose twamushatse ntitwashoboye kumubona, gusa kimwe n’undi wese, Bwana Eugene yemerewe kujuririra uwo mwanzuro mu gihe cy’iminsi 30 nk’uko itegeko ribiteganya.

Kugeza ubu Kavumu TVET school ifite abanyeshuri biga gutwara ibinyabiziga bagera kuri 242, bakigira ku modoka 5 gusa, cyangwa 6 kuko nta munsi numwe zose zishobora kuba ari nzima.

Comments are closed.