Abaturage b’i Rubavu bagobotse bagenzi babo bo muri Rusizi batejeje imyaka

8,362
Kwibuka30

Nyuma y’uko abatuye ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi bahuye n’ikibazo cy’imvura nke igatuma bateza imyaka, abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu mirenge ya Bugeshi, Busasamana na Kanama bakusanyije ibiribwa  boherereza bagenzi babo mu rwego rwo kubasangiza ubunani.

Aba baturage bo ku Nkombo bari bahinze ibigori mu materasi n’indi myaka ntibeza kubera ibura ry’imvura.

Ibiribwa abaturage b’Akarere ka Rubavu bageneye ikirwa cya Nkombo ni toni 27 z’ibirayi, toni 15 z’amashu na toni 1,5 y’ibishyimbo bihabwa imiryango123 ishonje kuruta indi n’ubwo muri rusange imiryango ibihumbi 3 kuri 3957 ituye iki kirwa igikeneye ubufasha.  Ibi biribwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 7.645.000.

Itsinda ryazanye iyi nkunga ryari riyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse wakiriwe na mugenzi we wa Rusizi Dr. Kibiriga Anicet.

Kwibuka30

Abaturage b’Umurenge wa Nkombo bashimiye bagenzi babo babagobotse ndetse banashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame utoza Abanyarwanda  umuco wo  gutabarana.

Uyu muco mwiza wo gutabarana wagiye unagaragara muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19, aho muri Guma mu rugo abaturage bagiye bagoboka bagenzi babo bakabaha ibiribwa bakunganira  Leta y’u Rwanda muri iyi gahunda.

Comments are closed.