Nyanza: Umwalimu w’umugande-Kazi wari mu gikorwa cyo gukosora ibizami bya Leta yitabye Imana

27,889

Umwalimu w’umugandekazi wari uri mu gikorwa cyo gukosora ibizami bya Leta i Nyanza yitabye Imana azize uburwayi busanzwe.

Amakuru y’urupfu rw’umwalimu w’umugandekazi witwa TUMURAZYE Prossy wari uri mu gikorwa cyo gukosora ibizami bya Leta yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 29/8/2022 bikaba bivugwa ko yitabye Imana ahagana saa cyenda z’ijoro mu rukerera, agwa mu bitaro by’Akarere ka Nyanza aho yari amaze iminsi arwariye.

Umuyobozi w’ishuri Ecole des Sciences Saint Louis de Montfort Nyanza, Padiri NIYOMUGABO Egide, aho uwo mwalimu yari yaragiye gukosorera yatubwiye ko uwo mubyeyi yari amaze iminsi arwaye, kandi ko yaje arwaye, yagize ati:”Reka tubanze twihanganishe umuryango n’igihugu kuko gitakaje umukozi, uyu mubyeyi rero yaje gukosora nk’abandi, aranyegera ambwira ko arwaye indwara yo kuva (Fistule), twahise tumuha icyumba cye cya wenyine, ndetse tumuha n’ubwiherero bwe bwite kugira ngo abandi batandura, rwose akiza wabonaga afite n’intege nke ku buryo namugiriye inama yo kwitahira aranga, wenda yumvaga akeneye amafranga yo mu ikosora ry’ibizamini
Padiri Egide NIYOMUGABO yakomeje avuga ko kuva yahagera yahoraga ajya kwivuza buri munsi kwa muganga kugeza ubwo kuya 22/8/2022 abaganga bamwandikiye ibitaro, padiri ati:”Twaramufashije bishoboka, jye na bagenzi be bakosora, kuko n’ubushobozi bwo kwivuza bwavuye muri bo, nshimiye ahubwo ubufatanye buranga abarimu mu gihe mugenzi wabo yagize ikibazo

Ku murongo wa terefoni, twavuganye na Bwana BARNABE uhagarariye ikigo NESA nawe aduhamiriza iby’ano makuru, atubwira ko koko uyu mubyeyi yaje arwaye, yagize ati:”Nibyo koko dufite umurezi wacu wari mu gikorwa cyo gukosora witabye Imana mu ijoro ryakeye mu bitaro by’Akarere ka Nyanza, nta kindi kintu kidasanzwe, yazize uburwayi kuko mu makuru nanjye nahawe n’abashinzwe centre yakoreragaho ni uko yari amaze iminsi arwaye, akaba yarinjiye ibitaro kuya 22 kuno kwezi, Imana imwakire kandi natwe twihanganishije umuryango we”

Mwarimu TUMURAZYE Prossy yari asanzwe yigisha mu kigo cya ESI NYAMIRAMBO mu mujyi wa Kigali, akaba yari ari mu itsinda ry’abarimu bakosora isomo rya Geographie mu ciciro cya kabiri cy’ayisumbuye.

Amakuru dufite kugeza ubu, ni uko umwe mu bana be yari yaraye ageze i Nyanza aho umubyeyi we arwariye ndetse ko munsi w’ejo nyakwigendera yari yagaragaje ibimenyetso by’uko ari koroherwa kuko na muganga yari amaze kumusezerera kuko n’ubundi yabonaga ari koroherwa, umwe mu batashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati:”Yari amaze koroherwa ari kwa muganga ndetse bari bamaze no kumusezerera, ariko mbere gato yabwiye muganga ko yumva afite agatege gake, muganga amusaba kuba araye aho ngaho, ariko ntibyakunda ko aramuka ari muzima

Kugeza ubu ntibiramenyekana ko azashyingurwa mu Rwanda cyangwa azajyanwa mu gihugu cye, ariko hari amakuru avuga ko ashobora kujyanwa iwabo i Bugande.

Imana imutuze aheza.

Comments are closed.