Nyanza: Umwana w’imyaka ibiri yaraye aguye mu cyobo gifata amazi ahita arapfa.

6,928
Kwibuka30

Umwana w’imyaka ibiri wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza yaguye mu cyobo gifata amazi ahita apfa. Byaberehe mu Mudugudu wa Kinyana mu Kagari ka Migina kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Mutarama 2022.

Amakuru y’ibanze avuga ko uwo mwana yaguye muri icyo cyobo ari kumwe n’undi w’imyaka itandatu y’amavuko.

Bivugwa ko akimara kugwamo yabonywe n’umukobwa w’imyaka 19 wahageze ahita atabaza, bamukuyemo basanga yamaze gupfa.

Kwibuka30

Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Muyira, Gasengayire Irène, yavuze ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahageze busanga umurambo w’uwo mwana bawukuye mu cyobo.

Ati “Inzego bireba zatangiye gukora iperereza kuri iki kibazo.”

Abaturage basabwe kwita ku bana no kumenya neza aho bari kugira ngo hirindwe impanuka bashobora guhura na zo.

Icyo cyobo cy’amazi yaguyemo gifite nka metero imwe y’uburebure kuko abaturage bakunze kukivomamo amazi yo gukoresha imirimo y’ubwubatsi.

Comments are closed.