Ruhango: Bwana Fulgence yaciye umutwe umugore we nawe yishyira mu kagozi arapfa.

3,290
Kwibuka30
Ruhango: Umurenge wa Ruhango muri gahunda idasanzwe yiswe”Quick Service  delivery week” – Intyoza

Umugabo witwa Karumuna Fulgence wo mu Karere ka Ruhango yishe umugore we amutemesheje umuhoro, akuraho umutwe na we ahita yimanika mu mugozi arapfa anasiga yanditse urwandiko rugaragaza ko yamuhoye ko yamuciye inyuma.

Karumuna yishe umugore we witwaga Niyisabwa Rachel ku wa 2 Mutarama 2022, bakaba bombi bari batuye mu Mudugudu wa Kinama, Akagari ka Musamo, Umurenge wa Ruhango muri aka karere ka Ruhango.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko mbere yo kugira ngo uyu mugabo yice umugore we, abana babiri babyaranye bari baroherejwe kwa ba Sekuru.

Inzego z’ibanze ziyobora ahabereye aya mahano zitangaza ko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane ashingiye ku gucana inyuma byakorwaga n’umugore.

Bivugwa ko mu ijoro uyu mugore yiciwemo, umugabo yari amaze kubona ubutumwa bugufi muri telefone y’umugore bugaragaza ko afitanye ubucuti bwihariye n’undi mugabo.

Amaze kwica umugore we Karumuna yasize yanditse ko ibyo araye yumvise avugana n’ihabara rye ndetse n’ubutumwa abonye muri telefone y’umugore we ari byo bitumye afata icyemezo cyo kumwica ndetse akiyahura.

Kwibuka30

Aya makuru yemejwe kandi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko mu iperereza ryakozwe basanze koko uyu mugabo yishe umugore we na we agahita yiyahura.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati “Ni byo koko nk’uko bigaragara ahabereye icyaha, umugabo yishe umugore we na we arangije ariyahura. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane ashingiye ku gucana inyuma.”

RIB yavuze ko Kayumba adakurikiranyweho gushinga ishyaka - Kigali Today

Ni amakuru yemejwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha

Umuvugizi wa RIB avuga kandi ko Ubuyobozi bw’Ibanze busabwa gushyiramo imbaraga mu kubarura ingo zibanye mu makimbirane kugira ngo raporo ijye ishyikirizwa uru rwego rubashe gufasha mu gukumira ko habaho ibyaha nk’ibi byo kwicana.

RIB ihamagarira kandi ibigo bya leta, imiryango itari iya leta by’umwihariko ishingiye ku myemerere gufatanya na yo mu bukangurambaga no kwigisha abantu uburyo bwo kwirinda amakimbirane, bakerekwa ububi n’ingaruka ziva muri byo byaha.

(Src:Igihe)

Comments are closed.