Nyanza: Umwarimu yagerageje kwiyahura biranga

1,416

Hari umwarimu wo mu Karere ka Nyanza bivugwa ko yaba yagerageje kwiyahura kwiyahura akoresheje umuti wica udusimba ariko bikanga

Umwarimu witwa Hakizimana Jean Paul uri mu kigero cy’imyaka 38 y’amavuko usanzwe ukora ku kigo cyitwa GS Gitovu giherereye mu murenge wa Busoro biravugwa ko kuri uyu wa kane yagerageje kwiyahura akoresheje umuti wica udukoko mu myaka uzwi nka Simikombe ariko bikanga ubu akaba arembeye mu kigo nderabuzima cya Busoro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro yabwiye umunyamakuru wa Umuseke ko ayo makuru nawe yayamenye gusa akaba atazi impamvu yateye uyo mugabo gushaka kwiyambura ubuzima.

Bamwe mu nshuti ze za hafi zahamirije umunyamakuru wacu ukorera mu Karere ka Nyanza ko uyo mugabo yari amaze iminsi afitanye ibibazo n’umugore we bigakekwa ko ariyo mpamvu yaba yagerageje kwiyahura, uyu yagize ati:”Uyu mugabo yari amaze iminsi afitanye ibibazo n’umugore we, ndakeka ko ariyo mpamvu yaba yagerageje kwiyahura, ariko Imana ishimwe ubwo atapfuye, uko biri kose naza mu buzima busanzwe azitekerezaho natwe tumwegere tumufashe gukemura ibibazo

Harindintwari Emmanuel uyobora umurenge wa Busoro yasabye abantu kujya bafungukira bagenzi babo bakabawira ikibazo kibakomereye kuko kubwe nta waha undi inama yo kwiyahura.

Comments are closed.