Nyanza: Urukiko rugiye gusuzuma ubujurire bw’umubyeyi n’umuhungu we bahamijwe ibyaha bya Jenoside

9,285

Urukiko Rukuru rwa Nyanza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2020 ntirwaburanishije Urubanza rwa Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien bajuririye igihano cyo gufungwa burundu bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Gicurasi 2020 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, rwasomye urubanza ruregwamo Musabyuwera n’umuhungu we Kayihura bo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, baregwaga icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, maze rutegeka ko bahanishwa igifungo cya burundu, nyuma yo gusanga icyo cyaha kibahama.

Bombi baregwaga kuba muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barishe abana babiri b’uwitwa Disi Didace, barangiza bakabajugunya mu musarani.

Barezwe na mushiki w’abo bana bishwe witwa Devotha Kayisire, uvuga ko abana bahungiye muri urwo rugo rwahoze ari inshuti n’umuryango we ariko baza kuhicirwa.

Ibyo Musabyuwera na Kayihura bashinjwa byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo abana b’abahungu babiri b’imyaka umunani n’icumi ba Didace Disi bahungiraga mu rugo rwa Kaberuka (ubu witabye Imana) na Musabyuwera (ukiriho).

Musabyuwera n’umuhungu we Cassien Kayihura bakimara gukatirwa igifungo cya burundu bahise bajurira mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza basaba ko rubarenganura kuko icyaha cy’ubwicanyi bashinjwa bagihakana.

Byari biteganyijwe ko urubanza rwo kuri uyu wa Kabiri rutangira saa Mbiri za mu gitondo, ariko saa Yine nibwo hatangiye kugeragezwa niba rushobora kuburanishwa hifashishijwe ikoranabuhanga, nyuma urukiko ruvuga ko rugiye gusuzuma rukareba niba rufite ububasha bwo kuburanisha ubwo bujurire bwa kabiri, umwanzuro ukazasomwa tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Me Ntare Paul wunganira mu mategeko Kayisire Devotha, yavuze ko ibyakozwe n’Urukiko Rukuru rwa Nyanza bikurikije amategeko kuko urukiko rufite ububasha bwo gusuzuma ikirego bwashyikirijwe mbere y’uko urubanza rutangira.

Me Bizumuremyi Félix wunganira Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien, yabwiye itangazamakuru ko ku kijyanye no kuba Urukiko Rukuru rw’i Nyanza rugiye gusuzuma niba rufite ububasha bwo kuburanisha ubujurire bwa Musabyuwera n’umuhungu we Kayihura Cassien, nibidakunda bazasaba ko urubanza rwongera kuburanishwa.

Yavuze ko bafite ibimenyetso byemeza ko abana bo kwa Disi Didace batishwe n’abo mu rugo rwo kwa Musabyuwera Madeleine bityo ko urukiko ari rwo ruzagaragaza ukuri.

(Src:Igihe)

Comments are closed.