Nyanza: Uwitwa MAZIMPAKA yafatanywe moto yari yaribye mu Karere ka Nyamagabe

9,834

Kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Mutarama mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana hafatiwe moto yo mu bwoko bwa TVS, yafatanwe uwitwa Mundanikure Ephron w’imyaka 38 na Mazimpaka Valens w’imyaka 29.

SP Kanamugire avuga ko kugira ngo iriya moto ifatwe byaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bamotari bo mu Karere ka Nyanza babonaga Mazimpaka ayitwaraho abagenzi nijoro.

Yagize ati” Abamotari bavuga ko bajyaga babona Mazimpaka atwara abagenzi kuri moto nijoro gusa, baje kugira amacyenga bacyeka ko ari iyo yibye. Babimenyesheje  Polisi ihita ijya kuyishakisha ifatirwa mu nzu kwa Mundanikure  aho Mazimpaka yayibikaga.”

Mazimpaka amaze gufatwa yemeye ko moto yari ayimaranye iminsi itatu yayihawe n’uwitwa Emmanuel, ayimuha amubwira ko yayibye mu Karere ka Nyamagabe. Yari yayimuhaye ngo ajye ayitwaraho abagenzi nagira amafaranga abona amuheho, Mazimpaka nawe aremera ko yayitwaraga nta cyangombwa na kimwe cyayo agira ndetse nta n’uruhushya rwo kuyitwara agira.

Mundanikure na Mazimpaka bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubuhenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana kugira ngo hatangire iperereza hanashakishwa Emmanuel bicyekwa ko ariwe wayibye ndetse hanashakishwa nyiri iyo moto.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira,  kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Comments are closed.