perezida Putin w’Uburusiya arashinja USA gushaka kuyishora mu ntambara muri Ukraine

7,668
Kwibuka30
Ukraine crisis: Putin accuses US of ignoring Russian security concerns |  Russia | The Guardian

Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin arasanga Leta Zunze ubumwe za Amerika zishaka kwinjiza igihugu cye mu ntambara yeruye n’igihugu cya Ukraine.

Mu magambo ya mbere akomeye avuze mu byumweru byinshi byari bishize, yavuze ko intego y’Amerika ari ugukoresha imirwano nk’urwitwazo rwo gufatira Uburusiya ibindi bihano.

Yanavuze ko Amerika irimo kwirengagiza impungenge z’Uburusiya ku ngabo zo mu muryango w’ubwirinzi bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) ziri i Burayi.

Ubushyamirane ubu buri ku kigero cyo hejuru, bushingiye ku kuba Uburusiya bwarongereye abasirikare hafi y’imipaka ya Ukraine.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, Uburusiya bwegereje abasirikare bagera hafi ku 100,000 – bafite ibikoresho byose birimo nk’ibifaru by’intambara, imbunda za rutura hamwe n’amasasu n’indege – ku mupaka wa Ukraine.

Ariko Uburusiya buhakana ibyo bushinjwa n’ibihugu by’i Burayi n’Amerika ko burimo guteganya kugaba igitero, nyuma y’imyaka hafi umunani ishize bwiyometseho umwigimbakirwa wa Crimea mu majyepfo ya Ukraine, bukanashyigikira inyeshyamba zo mu karere ka Donbas ko mu burasirazuba bwa Ukraine.

Ku ruhande rwabwo, Uburusiya bushinja leta ya Ukraine kunanirwa gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga yo kugarura amahoro mu burasirazuba, aho abantu batari munsi ya 14,000 biciwe. Inyeshyamba zishyigikiwe n’Uburusiya zigenzura igice kinini cy’ako karere k’uburasirazuba.

Kwibuka30

Hagati aho, ku wa kabiri Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yaburiye ko igitero cy’Uburusiya “nticyaba intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya [gusa] – iyi yaba ari intambara mu Burayi, [intambara] yeruye”.

Avuga nyuma y’ibiganiro na Minisitiri w’intebe wa Hongrie (Hungary) Viktor Orbán mu murwa mukuru Moscou w’Uburusiya, Bwana Putin yagize ati :

“Kuri jye bisa nkaho Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] zidahangayikishijwe n’umutekano wa Ukraine… ahubwo akazi kazo k’ingenzi ni uguhagarika iterambere ry’Uburusiya. Muri uru rwego Ukraine ubwayo ni igikoresho gusa cyo kwifashisha mu kugera kuri iyi ntego”.

Ubushyamirane hagati y’Uburusiya n’Amerika – igifite intwaro kirimbuzi za nikleyeri za mbere nyinshi ku isi – buhera mu gihe cy’intambara y’ubutita (1947-1989). Icyo gihe, Ukraine yari igice cy’ingenzi cy’Ubumwe bw’Abasoviyeti bugendera ku matwara ya gikomunisiti, ibanjirijwe gusa n’Uburusiya bwari igice cya mbere cy’ingenzi cy’ubwo bumwe.

Bwana Putin yavuze ko Amerika yirengagije impungenge z’Uburusiya mu gisubizo cyayo ku byasabwe n’Uburusiya byo kugira ibyo ibwemerera mu rwego rw’umutekano mu buryo bwisunze amategeko, birimo no guhagarika ko OTAN ikomeza kwagukira mu burasirazuba.

Yumvikanishije ko Ukraine iramutse yemerewe icyifuzo cyayo cyo kwinjira mu muryango wa OTAN, ishobora gushora ibindi bihugu binyamuryango mu ntambara n’Uburusiya.

Bwana Putin yagize ati : “Ibaze Ukraine iramutse ari umunyamuryango wa OTAN nuko igikorwa cya gisirikare [cyo kwisubiza Crimea] kigatangira”.

“… twarwana na OTAN ? Hari uwaba yarigeze yibaza kuri ibi ? Bisa nk’aho nta muntu wabyibajijeho”.

Comments are closed.