Nyanza: Yatemye umugore we akaboko, akomeretsa n’umwana we bikomeye

8,973
Indorerwamo

Umugabo wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, yakomerekeje umugore we bikomeye aho bivugwa ko yamuciye akaboko, akomeretsa umwana mu mutwe, ndetse atema mu mugongo inka yari iri mu rugo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Mukantaganzwa Brigitte wemeje ayo makuru, avuga ko ibyo byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022, ubwo umugabo yavaga aho yari atuye akajya mu rugo rw’umugore we batari bakibana agatangira kubatema.

Mukantaganzwa avuga ko amakuru atangwa n’abaturage mu miryango ya hafi y’uwo muryango, ari uko hari hashize imyaka ine batandukanye, ariko bitanyuze mu mategeko.

Avuga ko umugore yasigaye mu rugo n’abana batanu, naho umugabo agenerwa inzu ye y’ubucuruzi yari mu isantere, ariko agakomeza kuvuga ko umugore we arimo kumurira imitungo.

Yongeraho ko amakimbirane yaba yaratangiye babyaye umwana wa mbere, ariko biza gukomera mu myaka ine ishize, ari bwo abayobozi b’inzego z’ibanze bahisemo kubatandukanya ngo barebe ko batuza, gusa umugabo agakomeza kurakarira umugore ko amurira imitungo.

Mukantaganzwa avuga ko ayo makimbirana ashingiye ku mutungo ari yo yaba yateye umugabo gushaka kwica umugore we n’abana, ngo amuteshe iyo mitungo kuko yagabanyijwe uko atabyumva.

Agira ati “Kuba yari akibona ko umutungo ari uwe akigenda aho nabyo byahembera gushaka kwica umugore, ibyakozwe byagizwemo uruhare n’inzego zibegereye. Ubu abashakanye babona bidakomeje gukunda kubana, bakwiye gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko kugira ngo buri wese abone ibye yigengaho”.

Avuga ko ku bw’amahirwe uwo mugore ashoboye gukira yazagaruka agasanga abana, hagati aho imiryango yabo ikaba yabegereye kugira ngo babe babitaho, mu gihe undi mwana wakomeretse mu mutwe we ari kuvurirwa mu bitaro bya Nyanza, naho umugabo watemye umugore we akaba yashyikirijwe inzego za Polisi.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma asaba abaturage kurushaho kwirinda urugomo no kurwanya amakimbirane, kuko ntawe ukwiye kwambura undi ubuzima kabone n’iyo baba bafite icyo bapfa.

Comments are closed.