Nyarugenge: Polisi yahuguye abaturage ku kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro

6,361
This image has an empty alt attribute; its file name is csm_WhatsApp_Image_2021-11-01_at_17.20.33_386ed5a862.jpeg

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Ugushyingo abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro bahuguye abaturage 40 bo mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Biryogo, Umudugudu wa Gabiro. Bahuguwe ku bijyanye no kwirinda no gukumira inkongi cyane izikomoka kuri Gaz batekesha.

Aya mahugurwa ari muri gahunda ya Polisi yo kurushaho kongerera ubumenyi abaturarwanda mu bijyanye no kwirinda inkongi z’umuriro no kuba bakwitabara igihe yabaye.

ACP Paul Gatambira Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro

Umuyobozi w’iri shami rya Polisi, Assistant Commissioner of Police, (ACP)  Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa yateguwe nyuma y’aho bigaragariye ko hakomeje kugaragara inkongi bikaba ari ngombwa ko abaturage bagira ubumenyi bw’ibanze mu kwirinda inkongi. Yongeyeho ko  kandi bahisemo kuza mu Kagali ka Biryogo kuko hakunze kugaragara inkongi z’umuriro cyane izikomoka kuri gaze batekesha.

Yagize ati “Inshuro nyinshi tubona raporo cyangwa tugatabazwa kubera inkongi z’umuriro, akenshi izi nkongi zituruka kuri Gazi zitekeshwa. Aya mahugurwa agamije guhugura abaturarwanda ku kwirinda no kurwanya inkongi, ibi bizatuma hagabanuka ingaruka zose zituruka ku nkongi.”

ACP Gatambira yashimiye abaturage bo mu Kagali ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge ko bitabiriye amahugurwa abasaba kujya bakoresha ubumenyi bahawe igihe habaye inkongi z’umuriro cyane izikomoka ku iturika rya gaz dore ko aribwo bumenyi bwibanze bahawe kugira bazirwanye mu gihe habaye izo nkongi z’umuriro.

Bamwe mu baturage babonye n’umwanya wo kwitoza uburyo bahashya inkongi y’umuriro utejwe na gaz mu gihe utarangiza byinshi

Ati “Imyitozo mwakoze yerekanye ko hari ubumenyi mwungutse ku kuzimya inkongi. Mujye mukoresha ubwo bumenyi ariko igihe habaye inkongi  mujye munihutira guhamagara Polisi kuri izi nimero zikurikira :111,112,(imirongo itishyuzwa) cg mugahamagara 0788311224. Mujye muhamagara hakiri kare kuko iyo mutinze niko inkongi yangiza byinshi.”

Ndikumana Shamim umwe mu bahuguwe yavuze ko ubu adashobora kurebera igihe habaye inkongi bitewe n’ubumenyi yungutse.

Ndikumana Shamim yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko yamenye uburyo yakwitabara mu gihe gaz yaba iteje inkongi

Yagize ati “Najyaga mpora nibaza uko nabyifatamo igihe mu rugo iwanjye Gazi iteje inkongi. Aya mahugurwa duhawe nungutse uko nakwirinda iyo nkongi ariko nanone iramutse ibaye nkaba nabashaka kwitabara. Nigishijwe uko nakoresha za kizimyamuriro, uko nakwifashisha uburingiti mu kuzimya inkongi, gukoresha umucanga n’ibindi.”

Ndikumana yashimiye Polisi y’u Rwanda ku mahugurwa yabageneye anavuga ko ubumenyi yungutse azabugeza no ku bandi baturanyi be.

Nkizabanzi Jean Paul Abdulkharim yashimangiye ko yungutse byinshi muri aya mahugurwa ku bijyanye no kuzimya inkongi no kwirinda ko ziba. Yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarateguye amahugurwa nk ‘aya.

Comments are closed.