Tottenham yirukanye umutoza wayo nyuma yo kunyagirwa na Man.United

6,866
Kwibuka30
Nuno Espirito Santo tops the Premier League losers list for last time
Nyuma y’aho ikipe ya Tottenham Hotspur itsindiwe ibitego bitatu, ubuyobozi bw’iyo kipe bwahise buhambiriza uwari umutoza wayo Bwana Nuno Espirito Santo.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ikipe ya Tottenham Hotspur yagombaga guhura n’ikipe ya Manchester United mu mukino wa championnat yo mu Bwongereza.

Ikipe ya Manchester United nayo yari imaze iminsi ititwara neza, ndetse uwo mukino wa Tottenhma ukaba ari umwe mu mikino ubuyobozi bw’ikipe bwari bwateze umutoza ariko birangira umutoza Ole anyagira Tottenham ibitego bigera kuri bitatu byose.

Kwibuka30

Nyuma yo gutsindwa, kuri uno mugoroba wo kuwa mbere taliki taliki ya mbere ukwezi kwa 11, ubuyobozi bwa Tottenham bwafashe umwanzuro wo gusezerera umutoza Nuno Espirito Santo.

Mu mikino irindwi yose ya championnat ikipe ya Tottenham imaze gutsindwamo imikino igera kuri itanu yose, ikaba iri ku mwanya wa munani, ikarutwa amanota 10 yose n’ikipe ya mbere Chelsea FC.

Fabio Paratici uyobora ikipe ya Tottenham yagize ati:”Nzi neza ko umutoza n’abafasha bagerageje bakora ibishoboka byose kugira ngo bagire umwanya mwiza ariko biranga, ni umwanzuro twagombye kuba twarafaashe mbere hose, ariko nta kundi, iki nicyo gihe tugomba gutandukana n’uwari umutoza wacu”

Fabio Paratici: Tottenham's managing director of football planning for  long-term | Football News | Sky Sports
Umuyobozi w’ikipe ya Tottenham niwe wahisemo guhambiriza uwari umutoza mukuru ndetse n’abari bamwungirije

Comments are closed.