Nyaruguru: Ba Gitifu b’utugari bahawe moto zizajya zibafasha mu kunoza akazi kabo

13,123

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utigari twose tugize akarere ka Nyaruguru bahawe moto zizajya zibafasha mu kunoza akazi kabo ka buri munsi.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 72 twose two mu Karere ka Nyaruguru bahawe moto zizajya zibafasha mu kunoza akazi kabo ka buri munsi no gutanga service nziza ku muturage ubagana, buri moto mu zatanzwe, ifite agaciro kari hagati ya 1,700,000Rwf na 2,000,000Rwf.

Meya MURWANASHYAKA Emmanuel uyobora Akarere ka Nyaruguru yavuze ko usibye ba gitifu b’utugari bahawe izo moto, hari hagunda nayo kandi yihuse mu mezi make ari imbere yo guha na ba CEDO, byose akaba ari ukugira ngo umuturage wesse ushaka service mu Kagali ayihabwe neza kandi vuba.

Yagize ati:”Izi moto twari twarazibasezeranije, none turazibahaye, twiteze ko zizabafasha kunoza akazi kanyu ka buri munsi mutanga service noze kandi mukayitangira ku gihe…” Meya yaomeje avuga ko na ba SEDO bazazihabwa vuba, ati:”

Usibye moto zahawe ba Gitifu, aba na none bahawe terefoni zigezweho (Smart Phones) nazo zizabafasha mu kunoza akazi akazi kabo neza bagatangira raporo ku gihe no mu gihe bayisabwe. Ntabwo ari abo gusa kuko n’abakuru b’imidugudu yose yo muri ako Karere uko ari 332 nabo bahawe telefoni za smart phones.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi akaba n’imboni y’aka Karere Dr Ildefonse Musafili, yibukije abayobozi bahawe zino moto ko noneho nta rwitwazo na rumwe bafite rwo kutanoza inshingano kuko iby’ingenzi byose bibari mu maboko, yagize ati:”Ibyo mukora byose mujye mubikorera ku gihe kandi ntihazagire umuyobozi uzongera kwitwaza ko yatinze kugera mu kazi kubera intera ndende, cyangwa gutinda aho agomba gukemurira ikibazo yitwaje ko ari kure, ubu nta rwitwazo ruhari rwose, ihanamakuru yorohe kuko na terefoni muzihawe, raporo zitangirwe ku gihe

Icyakora buri munyamabanga Nshingwabikorwa b’akagari aziyishyurira ikiguzi cya moto yahawe, kuko bazihawe nk’inguzanyo binyuze mu kigo cy’imari cyazibaguriye babifashijwemo n’ubuyobozi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buvuga ko uruhare rwa leta mu kubafasha kubona izi moto rukubiye kandi mu mafaranga 71 280 yongerewe ku mushahara wabo wa buri kwezi.

Ubusanzwe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bahembwaga umushahara ungana 120 000, bivuze ko bazajya bahembwa 191 280 buri kwezi, ari nayo azajya akatwaho ubwishyu bwa buri kwezi, umwe akazajya akatwa bitewe n’uko yavuganye n’ikigo cy’imari.

Comments are closed.