Nyaruguru:Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi w’Umurenge yatawe muri yombi akekwaho kunyereza imbuto n’inyongera musaruro

10,572
Kwibuka30

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buratangaza ko umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Ruheru akekwaho uburiganya ,aho yafataga ibyagenewe abaturage akabikoresha nabi,aho ishwagara,ifumbire n’imbuto y’ibirayi yafatatanyaga n’abacuruzi bakayigurisha.

aka karere ka Nyaruguru kari mu ntara ya majyepfo

Uyu Agronome w’umurenge wa Ruheru witwa MBONYUMUVUNYI Gratien yahawe ifumbire y’ishwagara n’imbuto y’ibirayi byo guha abaturage ngo babyifashishe ahaciwe amaterasi y’indinganire mu murenge wa Ruheru, mu rwego rwo kubafasha kongera umusaruro akajya abinyereza akabigurisha ntibigere kubo byagenewe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru,Habitegeko Francois, yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi w’ubuhinzi kandi ngo yagiye ajya mu mirima y’abaturage gutera imbuto, hagati y’ikirayi n’ikindi agategeka ko hashyirwamo intera nini kugira ngo ibirayi bikoreshwa bibe bike abone ibyo asagura.

Yagize ati Icyo twabonye mu mirima n’uko yagendaga yongera umwanya ukwiriye hagati y’urubuto n’urundi, ku buryo niba ikirayi giterwa kuri sentimetero 50, we yashyiragamo nka metero inarenga. Urumva ni ubugizi bwa nabi.”

Kwibuka30

Habitegeko yongeyeho ko uwo muyobozi yafashe ibirayi bimwe n’ifumbire, akabishyira umucuruzi ngo abimucururize ari nabwo abaturage babimenyaga bakabimenyesha inzego z’ubuyobozi.

Ati Abaturage baduhaye amakuru turabikurikirana turabifata. Aho twabifatiye umuturage yari yagiye gushuka ngo ajye abimucururiza nawe yarabitwemereye.

Kugeza ubu ntituzi ibyo yagurishije. Ibyo dufite ni ibyo twasanze bisigaye ariko uwo munsi batubwiraga ko bamaze kugurishaho ibilo 200, ariko ibyagurishijwe mbere n’ibyo yahaye abandi ntitubizi.”

Habitegeko François yavuze ko kubera ubutaka busharira,leta iba yagennye ibifasha abaturage guhinga ibirayi ngo beze neza,harimo ifumbire,ishwagara,imbuto byose bigamije kuzamura umusaruro kuko bitunganyirizwa mu materasi ndetse no mu gutunganya ibishanga.

Uyu mukozi wari ushinzwe ubuhinzi (Agronome) uvugwaho uburiganya yahise atabwa muri yombi n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda,akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera muri Nyaruguru.

Leave A Reply

Your email address will not be published.