Bundesliga Shampiyona y’u Budage yabaye iya mbere yemewe kugaruka igakinwa!

9,747
Kwibuka30

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Budage “Bundesliga” n’icya Kabiri, zombi zemerewe kongera gukinwa mu mpera z’uku kwezi nyuma y’igihe kigera hafi ku mezi abiri zihagaritswe n’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi muri rusange.

Bundesliga yahagaritswe muri Werurwe hagati ubwo Bayern Munich yari ku mwanya wa mbere, irusha amanota 4 Borussia Drortmund ya kabiri mu gihe haburaga imikino icyenda ngo iyo shampiyona isozwe.

Amakipe yo mu byiciro bibiri bibanza yari yemerewe gusubukura imyitozo guhera tariki ya 7 Mata, agakora hubahirijwe amwe mu mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyari cyatumye isubikwa.

Mu Cyumweru gishize, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri icyo gihugu, DFL, ryatangiye gupima abakinnyi Covid-19 ndetse mu bipimo bisaga 1700 byafashwe, hagaragayeho ko hari abakinnyi 10 banduye, bashyirwa mu kato.

Kugeza ubu mu Budage habarirwa abarwayi ba Covid-19 basaga ibihumbi 150 mu gihe abamaze kwicwa n’iki cyorezo barenga 6300.

Kwibuka30

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi, Chancelière w’u Budage, Angela Merkel yatanze uburenganzira ko umupira w’amaguru ushobora kongera gukinwa muri icyo gihugu ndetse atari ngombwa ko abakinnyi babanza gushyirwa mu kato.

Ati “Gufata ibipimo birasanzwe mu makipe, ku bw’ibyo akato k’iminsi 14 ntabwo ari ngombwa.”

Angela Merkel yavuze ko imikino izasubukurwa mu mpera z’uku kwezi, ariko ikajya iba mu muhezo, nta bafana bari ku kibuga.

Ubuyobozi bwa Bundesliga buzaterana ku wa Kane i Frankfurt mu nama y’Inteko Rusange yiga ku mabwiriza y’ubuzima azakurikizwa kugira ngo imikino yongere kuba. Hazigwa kandi no kuri ngengabihe ya shampiyona n’igihe imikino izasubukurirwa.

Menshi mu makipe akina muri Bundesliga yari asigaje imikino icyenda- Eintracht Frankfurt na Werder Bremen zifite imikino 10.

Bundesliga yabaye Shampiyona ya mbere ikomeye kumugabane w’ i Burayi, yahawe uburenganzira bwo kongera gukinwa mu gihe iy’u Bufaransa n’iy’u Buholandi, ibihugu bituranye n’u Budage, zombi zasojwe imburagihe.

Mu Butaliyani no muri Espagne, amakipe yemerewe gusubukura imyitozo mu gihe mu Bwongereza abakinnyi bashobora gutangira gukorera imyitozo mu matsinda mato tariki ya 18 Gicurasi, umunsi mu Butaliyani bazaba batangiye gukorera hamwe nk’ikipe. reka dukomeze turebe uko shampiona zizagenda zifatirwa imyanzuro itandukanye bitewe n’uko igihugu cyaba cyarashegeshwe na Covid-19.

Leave A Reply

Your email address will not be published.