Nyina wa Apotre GITWAZA yaraye yitabye Imana.

9,256

Nyina Dr Apotre GITWAZA Paul uyobora itorero rya Zion Temple mu Rwanda no ku isi yose yaraye yitabye Imana mu ijoro ryakeye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo inkuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yamenyekanye ishyizwe hanze n’umuhungu we Dr Apotre Paul GITWAZA abinyujije kuri status ye ya whatsapp aho yashyiragaho ifoto ye maze akavuga ngo “Tuzagukumbura”

Umwe wo mu muryango wa hafi wa Dr Apotre GITWAZA yavuze ko umubyeyi wa GITWAZA yari amaze iminsi arembeye mu bitaro byo muri Kenya aho yari yaragiye kwivuriza, yagize ati: “Yari arwariye i Nairobi muri Kenya, afite ikibazo cy’uburyo amaraso atembera mu mubiri. Yari yarivurije mu Rwanda igihe kinini, Apôtre avuga ko umuntu atamurangarana ahitamo kumwoherezayo ngo arebe ko hari icyo byatanga.”

Uyu mubyeyi wa Gitwaza, yatangiye kurembywa n’uburwayi guhera muri Nzeri umwaka ushize.

Ubusanzwe yitwaga Nyirabasabaga Léah yavutse mu 1935 [yari afite imyaka 86]. Yari asanzwe ari mu bashumba mu Itorero rya Zion Temple mu Gatenga. Yari afite abana barindwi n’abuzukuru n’abuzurukuza 88.

Yari atuye mu karere ka Kicukiro mu Murenge Niboye.

Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma yaho umugabo we ari nawe se wa Gitwaza yitabye Imana mu 2012. Yitabye Imana tariki ya 06 Kamena 2012 aho yapfuye azize indwara yari amaze igihe arwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Uyu se wa Gitwaza witwaga Rév Pasiteri Andreya Kajabika, ari mu bantu ba mbere bakijijwe ubwo yahuraga n’Abamisiyoneri b’Abapantekote baturukaga mu Busuwisi, baza kubwiriza ubutumwa muri RDC.

Comments are closed.