Nyuma Miss Rwanda hagiye kuza irushanwa rya Mr Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda

8,761

Mu gihe mu Rwanda hamenyerewe amarushanwa atandukanye y’ubwiza bw’abakobwa arimo irushanwa rikomeye kurusha ayandi Miss Rwanda, ubu n’abasore bashyizwe igorora aho hamaze kuboneka umushoramari wiyemeje gutegura irushanwa rya Mr Rwanda.

Ni ibintu bidasanzwe mu marushanwa y’ubwiza yo mu Rwanda kubona irihatanyemo abahungu gusa, ariko ku rwego rwa Afurika abasore b’abanyarwanda bitabira aya amarushwa kandi bakitwara neza. Mu mwaka wa 2015, umusore w’umunyarwanda witwa Turahirwa Moses yitabiriye bwa mbere irushanwa rya Mister Afrika International ahagarariye u Rwanda,  yegukana ikamba ry’Igisonga cya mbere.

Mu mwaka wa 2017 u Rwanda rwanditse amateka rwegukana ikamba rikomeye ku mugabane wa Afrika aho umusore witwa Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda yambitswe ikamba rya Rudasumbwa wa Afrika (Mister Afrika International) nyuma yo guhiga ubwiza abandi basore bose bo muri Afrika.

Ntabanganyimana Jea De Dieu (Jay Rwanda) wabaye Rudasumbwa wa Afurika

Mu mwaka wa 2019, iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya 8, maze u Rwanda rwari guhagararirwa n’umusore witwa Twagira Prince Henry ntiyaryitabira kubera amikoro ye yari make. Ibi byerekanaga ko na Mr Rwanda ibayeho byakundwa maze n’abasore bakigaragaza nk’uko bashiki babo babikora.

Umusore witwa Moses Byiringiro, ushyigikira cyane imyidagaduro, avuga ko arajwe ishinga muri iyi minsi no gushyira mu bikorwa no gutegura irushanwa rya Mister Rwanda mu rwego rwo kwerekana ko umwana w’umuhungu nawe atasigajwe inyuma muri aya marushanwa y’ubwiza kuko intero y’i Rwanda ari “uburinganire muri byose”.
Byiringiro Moses ushaka gutangiza Mister Rwanda

Moses Byiringiro, aganira na InyaRwanda.com, yavuze ko mu minsi iri imbere aya marushwa agomba kuyatangiza. Avuga ko mu mpera z’uyu mwaka ibintu bizaba bimaze kujya ku murongo kuko aracyaganira n’inzego zitandukanye mu kureba n’abaterankunga bazashyigikira iri rushanwa. Yagize ati“Mbere na mbere nshimiye byimazeyo Leta y’u Rwanda mu gushyigikira umwana w’umukobwa mu iterambere rye binyuze muri Miss Rwanda, ariko naribajiije nti;’ni gute umwana w’umuhungu nawe yakwibagirana muri aya marushwa, amarushwa y’aba Rudasumbwa abaho cyane muri Afurika ariko mu Rwanda ntayahari kandi abasore barahari kandi bashoboye. Ibi byatumye ntekereza ko mu mpera z’uyu mwaka amarushanwa aba atangiye nabo bakumva ko bari kumwe na bashiki babo.

Moses Byiringiro yirinze kuvuga ikizagenderwaho hiyamamaza abasore, ashimangira ko nyuma y’igihe gito ibintu bizaba biri mu buryo maze agatangaza ibizagenderwaho biyandikisha n’ibihembo byatangwa ingano yabyo.

Moses Byiringiro azwi mu myidagarudo cyane muri Protocol (Porotokore) y’ibitaramo bikomeye kuko yashinze Kompanyi ibikora izwi nka ‘Imanzi Group Ltd’ irimo abakobwa n’abasore basaga 90 kukorigizwe n’abakobwa 60 (harimo na bamwe bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda) ndetse n’abasore 30.

Iyi kompanyi ye imaze hafi imyaka 3 ikora ibikorwa bya Porotokole bifitanye isano n’Imyidagaduro. Ibikorwa bagiye bagaragaramo twavuga nko mu bitaramo bitegurwa na Kigali Jazz Junction, abasore n’inkumi babarizwa muri kompanyi ye, akaba ari bo baba bashinzwe Porotokole. Bakoze kandi muri ‘BurnaBoy Experience’ igihe umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Burnaboy yazaga mu Rwanda.

Moses Byiringiro yashyinze Imanzi Group Ltd irimo aba bakobwa bose

Bakoze kandi muri Salax Awards Season7, Sounds of Summer, Kigali Summer Fest (igihe umuhanzi w’icyamamare muri Uganda Sheebah Karungi yari kuza mu Rwanda ariko ntaze ahubwo hakaza umunyatanzania Rich Mavoko), ndetse banakoze muri ‘Official launch’ ya Mutzig class, n’ibindi birori byinshi.

Moses (hagati) ugiye gutangiza Mr Rwanda, hano yari kumwe na bamwe mu bakobwa bakorana mu Imanzi Group

Comments are closed.