Sinzaba umupolisi w’aba kinnyi”Thomas Tuchel

7,281
Kwibuka30

Umutoza wa Chelsea,Thomas Tuchel,yavuze ko atazaba umupolisi w’abakinnyi be ngo ajye abaca amande nkuko uwoyasimbuye Frank Lampard yabigenzaga buri gihe bigatuma bamwe bamwanga.

Thomas Tuchel yemeje ko atazaba umupolisi

Uyu mutoza ukiri mushya mu Bwongereza yatangaje ko atazinjira mu byo guca amande abakinnyi no kubahoza mu bihano nka Frank Lampard ahubwo aha umwanya abakinnyi bakuru bakamufasha kuzana imyitwarire myiza mu rwambariro.

Mu gihe cya Lampard, abakinnyi bacibwaga amande y’ibihumbi 20,000 by’amapawundi iyo babaga bakerewe imyitozo ibintu Tuchel avuga ko we bitamushishikaje.

Tuchel yavuze ko atigeze anareba ku rutonde Lampard yari yarashyize hanze rw’amakosa n’ingano y’amande abakinnyi bagomba gucibwa ahubwo we ngo ashaka kuba umupolisi mwiza aho akazi ko gutoza ikinyabupfura abakinnyi be azagaharira abakinnyi bakuze mu ikipe ye.

Kwibuka30

Tuchel ati “Nta kwitotomba mfite,Abakinnyi bagerera mu myitozo ku gihe,nta mukinnyi n’umwe urakererwa inama cyangwa kugera ku kibuga.Umukinnyi ashobora kuhagera 10.01 cyangwa 9.59,ntabwo ndi umupolisi.Ntabwo nzahora mpagaze mu idirishya ndeba ko umukinnyi yagereye ku kibuga igihe.Ibyo abakinnyi banjye babimenye.”

Tuchel yakomeje ati Iyo ushaka kubana mu mahoro n’abantu,buri wese aba agomba kubahiriza no kwemera amabwiriza umuryango ugenderaho.Nizerera cyane mu ndangagaciro ndetse mbagira inama zo kuzubaha kurusha gushyiraho amategeko no kubaca amande.

Sindwanya amande ariko hashobora gukorwa ikindi mu rwambariro…Iyo uhageze ukagirana gahunda n’uwongera ingufu cyangwa umuganga uba ugomba kubahiriza igihe.”

Kuva Tuchel yagera muri Chelsea muri Mutarama 2021 ntabwo aratsindwa umukino n’umwe ndetse kuri uyu wa Gatandatu arajya ku kibuga Elland Road,guhangana na Leeds United idafite Thiago Silva na Tammy Abraham bavunitse.

Leave A Reply

Your email address will not be published.