Nyuma ya Amerika, Ubwongereza n’Ububiligi, Ubufaransa nabwo bwasabye u Rwanda kureka gufasha umutwe wa M23

5,487
Kwibuka30

Nyuma y’ibindi bihugu by’ibuhangange ku isi, kuri ubu Leta y’Ubufaransa nayo yasabye u Rwanda guhagarika guha ubufasha umutwe wa M23 umaze igihe warazengereje Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Ubufransa burasaba u Rwanda guhagarika inkunga buha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo.

Byavuzwe n’umunyamabanga wa Leta w’Ubufransa Chrysoula Zacharopoulou ushinzwe iterambere uri mu ruzinduko muri Kongo.

Kwibuka30

Zacharopoulou yabwiye abanyamakuru ko M23 igomba gushyira intwaro hasi, ikava mu turere imaze iminsi yarigaruriye.

Ibi Zacharopoulou yabitangaje nyuma y’uko kuwa mbere minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa nayo yari yasabye u Rwanda guca umubano na M23.

Zacharopoulou yavuze ko “uruhare rw’inshuti” atari ukwamagana gusa ahubwo ko ari no gufasha gushaka ibisubizo.

Yavuze ko bakomeje kugerageza gukoresha umubano mwiza bamaze kubaka n’u Rwanda mu gushyigikira ibikorwa bigarura amahoro.

Kongo ikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ibirego u Rwanda ruhakana. Ibindi bihugu nka Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ububiligi nabyo bimaze iminsi bisaba u Rwanda guhagarika inkunga buha umutwe wa M23.

Leave A Reply

Your email address will not be published.