DRC: Imirwano Yongeye Kubura Hagati ya FARDC n’umutwe wa M23 i Masisi

6,545
Kwibuka30

Imirwano hagati y’ingabo za leta ya Repubulika ya demukarasi ya Kongo FARDC n’umutwe uyirwanya wa M23 yakomeje mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Iyo mirwano yabereye mu duce twa Mulimbi, Rusekera no mu nkengero zaho mu birometro 35 uvuye i Kitshanga muri teritware ya Masisi.

Ingabo z’umutwe wa M23 ku ruhande rwazo zatangaje ko zitigeze ziva mu birindiro byazo.

Kwibuka30

Ibi byatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri na Colonel Guilllaume Ndike Kayiko umuvugizi w’ingabo za Kongo mu burasirazuba bwa Kongo.

Uyu yemeje ko kugeza ubu uduce twa Mulimbi, Rusekera twose turi hafi na teritware ya Masisi tumaze kwigarurirwa n’ingabo za leta nyuma y’imirwano ikomeye yabaye muri iki gitondo.

M23 yo ku ruhande rwayo yatangaje ko itarwanye n’ingabo za FARDC gusa, ko ahubwo yarwanaga na FDLR, Nyatura, ndetse na APCLS. Umuvugizi wa M23 Willy Ngoma yahakanye ko M23 yakuwe mu birindiro imazemo iminsi.

Uyu muvugizi w’umutwe wa M23 yashimangiye ko badashobora na rimwe kuvanwa mu birindiro na FARDC kuko bahagaze neza ku rugamba.

Kuri we leta ya Kinshasa ikomeje kwirengagiza amasezerano ya Luanda ahubwo irimo gushakira ibisubizo mu nzira y’intambara.

Leave A Reply

Your email address will not be published.