Nyuma ya APR FC, AZAM igiye kuba umufatanyabikorwa wa KIYOVU SPORT

12,570
Kwibuka30

Kwibuka30

Nyuma y’aho AZAM itangarije ko igiye kuba umufatanyabikorwa n’ikipe ya APR, kuri ubu KIYOVU SPORT nayo niyo itahiwe

Ku munsi wejo kuwa kabiri niho ikipe ya APR FC itagiraga umuterankunga usibye ministeri y’ingabo yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’uruganda AZAM, kuri ubu ubufatanye nk’ubwo buravugwa hagati y’uruganda rwa AZAM n’ikipe ya KIYOVU SPORT. Bwana Fardjar uhagarariye urwo ruganda mu Rwanda yemeje ayo makuru, avuga ko impande zombi zizungukira muri ayo masezerano y’ubufatanye.

Ayo masezerano avuga ko muri buri mukino ikipe ya Kiyovu izajya yakira, hazajya hagaragazwa hakanamurikwa ibikorwa by’urwo ruganda rwa AZAM ruherutse gusesa amasezerano y’ubufatanye rwari rufitanye na FERWAFA, ndetse birateganywa ko ikirango cya AZAM cyajya ku myambaro y’iyo kipe mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa byayo. Amasezerano nkayo azafasha amakipe yo mu Rwanda akunze guhura n’ibibazo by’amikoro.

Leave A Reply

Your email address will not be published.