NIYITEGEKE AUGUSTIN uherutse gushinga ishyaka mu Rwanda yaburiwe irengero

10,036

Ibyumweru bibiri birashize NIYITEGEKA AUGUSTIN uherutse gushinga ishyaka rya politiki mu Rwanda aburiwe irengero.

Bwana AUGUSTIN NIYITEGEKA uherutse gushinga ishyaka rya politiki mu Rwanda ariko ritari ryemerwa n’amategeko agenga amashyaka mu gihugu amaze ibyumweru bibiri yaraburiwe irengero. Umugore wa Agustin NIYITEGEKA Madame EMELINE NISHIMWE yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko aheruka kuvugana n’umugabo we ku bunani bw’uno mwaka amubwira ko ari ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi kuko yari ari kwerekeza n’ubundi mu gihugu cy’u Burundi.

Madame Emelyne yavuze ko yamaze gushyikiriza ikibazo cye urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB naho bamubwiye ko bakiri gushakisha aho uwo mugabo yaba aherereye.

Comments are closed.