Nyuma ya CHOGM u Rwanda ruzakira inama nkuru ya FIFA umwaka utaha.

657

U Rwanda rwemejwe nk’igihugu kizakora Inama Nkuru ya 73 y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru (FIFA), ukaba ari umwanzuro wa Komite Nshingwabikorwa ya FIFA yafashe uwo mwanzuro ku wa Kane taliki ya 23 Kamena 2022 .

Biteganyijwe ko iyo nama izateranira i Kigali ku wa 16 Werurwe 2023. Muri iyo nama ni ho byitezwe ko Umuyobozi wa FIFA Giovanni Vincenzo Infantino, azongera kwiyamamariza kuyobora iryo shyirahamwe.

Iyo Kongere ije ikurikira indi nama ya FIFA yakiriwe i Kigali mu mwaka wa 2018.

U Rwanda rukomeje kwigaragaza nk’Igihugu gifite ubushobozi bwo kwakira inama, ibirori ndetse n’imihango mpuzamahanga muri gahunda yo kwimakaza ubukerarugendo bushingiye ku nama mpuzamahanga n’ibikorwa bitandukanye (MICE).

Muri ibyo bikorwa harimo no kuba Igihugu gikomeje kwakira imikino mpuzamahanga uhereye ku mupira w’amaguru ukageza ku mukino wa Basketball.

U Rwanda ni rwo rwakiriye imikino y’Igikombe Nyafurika cy’Umupira w’Amaguru cya 2016 (CHAN), Inama ya 27 y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe mu 2016, Inama yavugururiwemo Amasezerano ya Montreal mu 2019, Imikino Nyafurika ya Volleyball ya 2021, Imikino mpuzamahanga ya Cricket, imikino nyafurika ya Basketball ya 2021 na 2022.

Muri uyu mwaka, u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga zikomeye zirimo iyiga ku Iterambere ry’Ikoranabuhanga (ITU-WTDC), ari na yo yabanjirije Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bibarizwa mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM 2020), nyuma y’imyaka 13 ishize rubaye umunyamuryango wemewe.

Ni bwo bwa mbere nyuma y’imyaka irenga 10, inama ya CHOGM yongeye kubera ku mugabane w’Afurika.

Gutanga ibitekerezo byahagariswe.