Eduardo de Santos yajyanywe igitaganya i Burayi mu bitaro.

10,271
Kwibuka30

José Eduardo dos Santos wahoze ayobora Angola yajyanywe mu bitaro byo mu mujyi wa Barcelona muri Espagne.

Ibiro ntaramakuru bya Leta ya Angola, Lusa, byatangaje ko José Eduardo dos Santos, yashyizwe mu cyumba cy’indembe mu bitaro byo mu Mujyi wa Barcelona yari amaze iminsi abamo.

Kwibuka30

Ntabwo hatangajwe ubwoko bw’indwara dos Santos arwaye.

Muri Gicurasi uyu mwaka, José Eduardo dos Santos w’imyaka 79 yamaganye ibihuha byari bimaze iminsi bikwirakwizwa ko yapfuye.

Uyu musaza yayoboye Angola guhera mu 1979 kugeza mu 2017.

Comments are closed.