Nyuma ya Grace room, amasengesho yo kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango nayo yahagaritswe

1,071
kwibuka31

Mu masaha y’ikigoroba yo kuri iki cyumweru taliki ya 18 Gicurasi 2025 nibwo Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwasohoye itangazo itangazo rivuga ko amasengesho ya buri kwezi na buri mwaka yari asanzwe abera mu Karere ka Ruhango ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe ahagaze by’agateganyo.

RGB yasobanuye ko impamvu muzi yatumye ayo masengesho abaye ahagaze, ari uko aho hantu hatujuje ibisabwa ngo habe hateranira abantu benshi ndetse n’umutekano muke w’imbaga y’abayitabira.

Umuyobozi Mukuru wa RGB Dr. Uwicyeza Doris Picard, yavuze ko ayo masengesho ahuza imbaga nini y’abaturutse mu gihugu hose no hanze yacyo yahagaritswe nyuma y’isesengura ryakozwe ku bwitabire n’imyiteguro y’ayo masengesho ngarukakwezi na ngarukamwaka. 

Mu ibaruwa yashyizeho umukono, Dr Uwicyeza yagize ati: “Byagaragaye ko ahantu amasengesho abera hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungabunga umutekano n’ituze by’abahagana.”

Yakomeje atanga urugero rw’amasengesho yabaye ku wa 27 Mata 2025, ahabaye umuvundo w’abantu benshi ku buryo byateje impanuka abantu bamwe bakahakomerekera. 

Mu rwego rwo gushaka ingamba zo kubingabunga ubuzima bw’abaswngera ku Ngoro yo Kwa Yezu Nyirimpuhwe, RGB yavuze ko ayo masengesho ahagaritswe kugeza igihe hazashyirwaho ingamba zituma hatazongera kubaho ibibazo bishyira abahasengera mu kaga. 

Iri fungwa ryo kwa Yezu nyirimpuhwe rije nyuma y’ifungwa ry’irindi koraniro rikomeye ryaberaga mu mujyi wa Kigali rizwi nka Grace room rya Madame Julienne ryavugishije abatari bake kubera ubwitabire ryagiraga.

Comments are closed.