Nyuma ya Jamaica, Perezida Kagame yasuye ibirwa bya Barbados

11,321
Kwibuka30

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rw’iminsi 3 mu gihugu cya Jamaica ubu ari mu ruzinduko mu birwa bya Barbados naho ni muri Caraibe.

Ku kibuga cy’indege Mpuzamaganga, Grantley Adams International Airport, Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Jerome Xavier Walcott.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro ntibyavuze iminsi azahamara, gusa Perezida Kagame ari gutsura umubano n’ibihugu byo muri Caraibe bituwe n’abaturage bahajyanwe bavuye muri Africa mu gihe cy’ubucakara bwakorewe abirabura.

Mbere yo kwerekeza muri Barbados, Paul Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness ndetse nyuma yabyo hasinywa amasezerano y’ubufatanye muri politiki, mu guteza imbere ubukerarugendo n’ubufatanye.

Nyuma y’isinywa ry’amasezerano, Kagame na Holness bakoze ikiganiro kivuga kuri Jamaica mu mwaka 2022 “Think Jamaica 2022”.

Kwibuka30

Perezida Paul Kagame yababwiye amateka y’uburyo u Rwanda rwiyubatse ruhereye ku busa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko icyo gihe harebwaga umusanzu wa buri wese hatitawe ku mateka ye, ndetse hakarebwa igikenewe gukorwa n’uri bugikore kandi uburyo bwose bubonetse bugakoreshwa neza.

Ati “Byari ibintu bitoroshye aho buri wese yishakishaga. Ni iki gikenewe twakora? Twagikora gute? Ni nde ushobora kugikora? Kandi ni gute twava aha hantu habi tukabasha gusubiza ubuzima bw’abantu ku murongo.”

Perezida Paul Kagame muri kiriya kiganiro yavuze ko Caribe na Africa bikwiye kubaka ubufatanye bukomeye, hagakemurwa ibijyanye no kubona ibyangombwa byo gutembera nta nkomyi bitewe n’inyungu buri ruhande rufite ku rundi.

Yavuze ko igikenewe cya mbere ari ukubaka uburyo (environment) n’ubushobozi (possibility) bifasha abantu gutembera.

Ati “Caraibe na Africa bifite byinshi bisangiye, uhereye ku baturage babyo. Hari iyo sano ikomeye itapfa gukurwaho n’intera iri hagati ya kimwe n’ikindi.”

Urugendo rwa Perezida Kagame muri Jamaica rwaranzwe no gusura igicumbi cy’intwari, kugeza ijambo ku Nteko ishinga Amategeko yaho, ibiganiro n’abayobozi ba Jamaica ndetse no gutangiza ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 iki gihugu kimaze kigenga.

Comments are closed.