umugororwa wakatiwe burundu yategetswe kumara iminsi 15 iwe atera akabariro kugeza umugore we asamye

9,613
Kwibuka30
Exploring Rajasthan India - STAR Your World

Urukiko rwategetse umugororwa wakatiwe igifungo cya burundu gutaha iwe akamara iminsi 15 atera akabariro kugeza umugore we asamye.

Mu gihugu cy’Ubuhinde haravugwa inkuru y’urukiko rwo mu gace kitwa Rajasthan rwaraye rutegetse kuri uyu wa gatanu ko umugabo witwa Nandlal w’imyaka 34 yataha iwe mu rugo akamara iminsi 15 atera akabariro umugore we kugeza ubwo amutera inda.

Kwibuka30

Uno mwanzuro wafashwe n’uru rukiko nyuma y’aho umugore we witwa Rekha areze mu ubuyobozi bwa gereza akavuga ko amaze igihe kirekire adatera akabariro kandi ko yumva ashaka kubyara.

Nyuma y’uwiherero w’abacamanza, basanze ibyo uwo mugore bifite ishingiro bityo urukiko ruhita rutegeka ubuyobozi bwa gereza guha iminsi 15 umugororwa agataha iwe, agatera akabariro umugore we kugeza asamye. Mu bisobanuro byatanzwe n’urukiko, rwavuze ko nta mpamvu ihari yo gucikiriza imbyaro ku mugore ukiri muto kandi ko icyaha ari gatozi.

Twibutse ko uwo mugabo Nandlal yari yarahamijwe icyaha, akatirwa igihano cya burundu, bikaba bivugwa ko guhera kuri uyu wa gatandatu ari butahe akamara iyo minsi yose mu rugo, nyuma agasubizwa aho yari ari n’ubundi. Gusa hari abantu bakomeje kwibaza igihe azongera kugarukira mu rugo rwe ngo atere akabariro.

Comments are closed.