Nyuma y’aho Trump yemeje kuvana igihugu cye muri WHO, Baiden bahanganye yavuze ko natorwa azasubiza USA muri WHO
Nyuma y’aho Prezida Trump atangaje ko igihugu cye kivuye mu ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima, Uwitwa Joe Baiden bazahanganira umwanya wo kuyobora icyo gihugu mu kwa 11 we yavuze ko natorwa azagarura Amerika muri WHO
Kuri uyu wa mbere nibwo Leta zunze ubumwe za Amerika zirangajwe imbere na Prezida Donald Trump zafashe umwanzuro wo kwikura burundu mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS (WHO), nyuma yo kumva ayo magambo n’umwanzuro, Bwana Joe Biden uzahangana na Donald Trump mu matora mu kwezi kwa cumi na kumwe yahise atangaza ko natorwa icya mbere azakora ari ugusubiza Amerika muri OMS.
Mu kwezi kwa gatanu, Bwana Trump nibwo yari yatangaje ku mugaragaro ko afite gahunda yo gukura Amerika mu bihugu binyamuryango bya OMS.
Ayishinja guhinduka igikoresho cy’Ubushinwa no guhishira amakuru ajyanye na coronavirus mu Bushinwa mu minsi ya mbere y’iki cyorezo, ariko ibyo OMS n’Ubushinwa bakomeje kubihakana.
Nubwo yasabwe n’abarimo ibihugu by’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) kureka iyo gahunda, Bwana Trump yavuze ko bidasubirwaho azakura Amerika muri OMS, inkunga yayigeneraga igashyirwa mu bindi.
Yabimenyesheje umuryango w’abibumbye n’inteko ishingamategeko y’Amerika, nubwo igikorwa cyo gukura Amerika muri OMS gishobora kumara igihe kitari munsi y’umwaka umwe.
Stéphane Dujarric, umuvugizi w’umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres, yemeje ko koko Amerika yamenyesheje ONU ko izikura muri OMS, guhera ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa karindwi mu mwaka utaha wa 2021.
Senateri Robert Menendez, umukuru wo mu ishyaka ry’abademokarate mu bari mu kanama k’ububanyi n’amahanga, yanditse kuri Twitter ati:
“Inteko yamenyeshejwe ko Perezida w’Amerika ku mugaragaro yakuye Amerika muri WHO muri iki gihe cy’icyorezo”.
Umwe mu bategetsi bakuru bo muri leta y’Amerika yabwiye televiziyo CBS News yo muri icyo gihugu ko Amerika yari yagaragarije OMS amavugurura ishaka ko akorwa ndetse bakabivuganaho, ariko OMS ikanga gukira icyo ibikoraho. Yagize ati:”Kubera ko bananiwe [OMS] gukora ayo mavugurura yasabwe kandi acyenewe cyane, uyu munsi [ejo ku wa kabiri] turacana umubano wacu na bo”.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yagize ati:”Ku munsi wanjye wa mbere nka Perezida, nzasubira muri WHO ndetse nsubizeho n’ubuyobozi bwacu ku rwego rw’isi”
Ubundi ibintu biteye bite? Kuki USA ivuyeho byatera ikibazo isi muri rusange?
Amerika ni cyo gihugu gitera inkungu nyinshi cyane OMS, mu mwaka wa 2019 yayihaye irenga miliyoni 400 z’amadolari, arenga gato 15% by’ingengo y’imari ya OMS yo muri uwo mwaka.
Bijyanye n’umwanzuro wafashwe n’inteko ishingamategeko y’Amerika mu mwaka wa 1948, Amerika ishobora kwikura muri OMS ariko igomba kubimenyesha umwaka umwe mbere yaho ndetse ikariha imisanzu yaba itari yariha, nubwo bitazwi niba ibyo Bwana Trump abigenderaho.
Ukwikura kwa Amerika muri OMS bizayigiraho ingaruka mu buryo by’amikoro ndetse no kuri ejo hazaza ha gahunda nyinshi OMS ifite zo guteza imbere ibikorwa by’ubuvuzi no kurwanya iki cyorezo cya coronavirus.
Comments are closed.