Nyuma y’ibiganiro, ikipe ya Rayon Sport yagarutse mu gikombe cy’Amahoro

4,337

Nyuma yo gutangaza ko yikuye mu gikombe cy’AMAHORO, ikipe ya Rayon Sport yanditse ivuga ko yisubiyeho kuri icyo cyemezo.

Ku munsi wa gatatu ku italiki ya 8 Werurwe nibwo ikipe ya Rayon Sport mu ijwi ry’umuyobozi wayo Bwana J.Fidele yatangaje ko yikuye mu marushanwa y’igikombe cy’amahoro nyuma yo gushinja ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA imiyoborere mibi no gutonesha.

Nyuma y’icyo cyemezo, ubu iyo kipe yigaruriye imitima y’abatari bake mu Rwanda yamaze gutangaza ko yisubiyeho ikaba yemeye kugaruka muri iryo rushanwa ry’igikombe cy’amahoro, ibi bigararagazwa mu itangazo ryashyizweho umukono na peezida w’ikipe.

Muri iyi baruwa perezida wa Rayon sport yavuze ko uno mwanzuro wavuye mu biganiro yagiranye na FERWAFA

Comments are closed.