U Budage: Abantu 7 baraye barasiwe mu rusengero

6,407
Kwibuka30

Mu gihugu cy’Ubudage, abantu bataramenyekana baraye barashe abantu bagera kuri barindwi barapfa.

Mu mujyi wa Hambourg ho mu gihugu cy’Ubudagi abantu kugeza ubu bataramenyekana barashe abantu bagera kuri 7 bari mu rusengero rw’abahamya ba yehova barapfa.

Kwibuka30

Aya makuru yemejwe n’inzego z’umutekano zo mu mujyi wa Hambourg, ndetse zivuga ko usibye abo bahasize ubuzima, hariho n’abandi bagera ku munani bakomeretse cyane.

Polisi yatangaje ko hari umurambo wasanzwe mu rusengero imbere bikaba bikekwa ko ari uwagize uruhare muri iki gitero.

Polisi kandi yatangaje ko nta makuru ifite ku bijyanye n’igikorwa cyaberaga mu rusengero ubwo rwagabwagaho igitero ndetse nta n’impamvu yacyo yabashije gutahurwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.