Nyuma y’iminsi 1,317 birangiye Ubwongereza bwikuye mu Muryango w’Ubumwe bw’Abanyabulayi

7,932

Nyuma y’imyaka irenga itatu babiharanira, kera kabaye Ubwongereza bwashyize businya gatanya n’umuryango w’ubumwe bwa Bulayi

Impundu z’ibyishimo ni kimwe mu byaranze umubare munini w’abatuye mu mugi wa Londres nyuma y’aho hashyizwe umukono ku masezerano ya burundi yemeza na none burundu ko igihugu cy’Ubwongereza n’ubwami bwayo bitakiri umunyamuryango wa UE umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’abanyaburayi.

Ni amasezerano yasinywe ahagana saa sita z’ijoro I Buruseri mu Bubiligi ari naho hari ikicaro gikuru cy’uwo muryango, amesezerano akimara gushyirwaho umukono, ibendera ry’ubwongereza ryahise rimanurwa maze urusaku rwinshi rw’Abongereza bari bashyigikiye BREXIT bari hanze y’iyo nyubako bavuza induru y’ibyishimo banaturitsa ibishashi byaka umuriro mu kugaragaza ibyishimo.

Ubwongereza bwari bumaze imyaka 47 mu mushinga w’Ubumwe bw’ibihugu bya Burayi, ariko mu mwaka wa 2016 nibwo muri icyo gihugu habayeho kamarampaka yasabaga ijwi ry’umuturage ku bijyanye no kwemerera cyangwa guhakanira icyo gihugu kwikura muri uwo muryango, maze haboneka amajwi 52 y’abemera ko Ubwongereza bwikura muri UE.

Abantu benshi bagiye bagira icyo bavuga, ariko ministre w’intebe w’Ubwongereza we mu byishimo byinshi yagize ati:”ni umunsi w’amateka, ni ibyishimo kubona tugera kucyo twaharaniye, ni inzira itari yoroshye na gato, ni itsinzi y’ubwisanzure ku muturage…” Bwana JOHSON BORIS yavuze ko atari iherezo, ahubwo ari intangiriro y’ibihe bishya mu mateka y’Ubwongereza.

Ministre w’intebe w’Ububiligi yavuze ko ababajwe no kugenda k’Ubwongereza nk’umunyamuryango ukomeye, ariko ko ik’ingenzi ari uburenganzira bw’umuturage bwubahirijwe. Leta Zunze ubumwe za Amerika zo zavuze ko zishimiye cyane ayo masezerano bunizeza Ubwongereza ko buzakomeza gukorana nabwo.

Comments are closed.