Nyuma y’iminsi ine gusa, Jeff Bezzos yishubije umwanya wa mbere mu batunze agatubutse ku isi.

6,062
Rank 2 | Jeff Bezos | Company: Amazon | Net worth: $186 billion

Nyuma y’iminsi ine gusa akuwe ku mwanya wa mbere w’abaherwe ku isi, Bwana Jeff Bezos yongeye aza ku mwanya wa mbere ayobora urwo rutonde.

Tariki 12 Mutarama 1964 ni bwo Jeff Bezos yabonye izuba, ibisobanuye ko uyu munsi yujuje imyaka 57 y’amavuko. Kuri uyu munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko, ni bwo yisubije umwanya we w’umuntu ukize kurusha abandi ku Isi, akaba ari umwanya wari umaze iminsi 4 uriho Elon Musk ufite inkomoko muri Afrika.

Nk’uko tubikesha urubuga Forbes, Elon Musk yamaze kuva ku mwanya wa mbere w’umuherwe ku Isi, nyuma yo guhomba mu munsi umwe agera kuri Miliyari 13.5 z’amadorali, ubu akaba atunze angana na Miliyari 176.2 z’amadorali – ibimushyira ku mwanya wa kabiri nyuma ya Jeff Bezos wamaze kwisubiza umwanya wa mbere. 

Jeff Bezos nyiri Amazon, niwe uyoboye urutonde rw’umuherwe wa mbere ku Isi kugeza aka kanya nk’uko bishimangirwa na Forbes, atunze agera kuri Miliyari 182.1 z’amadorali, gusa nawe yahombye agera kuri Miliyari 3.6 z’amadorali ku mafaranga yari asanzwe atunze.

Jeffrey Preston Jorgensen (Jeff Bezos) yavukiye ahitwa Albuquerque, muri New Mexico ku ya 12 Mutarama 1964, umuhungu wa Jacklyn na Ted Jorgensen. Igihe yavukaga, nyina yari umunyeshuri w’imyaka 17 mu mashuri yisumbuye naho se yacuruzaga amagare. 

Ababyeyi be bamaze gutandukana, nyina yashakanye na Miguel “Mike” Bezos bimukira muri Cuba muri Mata 1968. Nyuma gato y’ubukwe, Mike yareze Jorgensen w’imyaka ine, aza gufata akazina ka Bezos. Uyu muryango wimukiye i Houston, muri Texas, aho Mike yakoraga nka injeniyeri muri Exxon nyuma yo kubona impamyabumenyi yakuye muri kaminuza ya New Mexico.

Jeff Bezos yize amashuri abanza ya River Oaks i Houston kuva mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu. Bezos yakunze kwerekana inyungu za siyansi n’ubuhanga mu ikoranabuhanga, yigeze gutabara abavandimwe be ubwo bari bahuye n’ikibazo cy’amashanyarazi amashanyarazi mu cyumba cye.

Uyu muryango wimukiye i Miami, muri Floride, aho Bezos yize amashuri yisumbuye ya Miami Palmetto iri hafi ya Pinecrest, muri Floride. Igihe Bezos yari mu mashuri yisumbuye, yakoraga kwa McDonald nk’umutetsi utegura ifunguro rya mu gitondo. Yitabiriye gahunda yo guhugura abanyeshuri muri kaminuza ya Floride, atsindira igihembo cya Silver Knight mu 1982.

Yize muri kaminuza ya Princeton mu ishami rya ‘Bachelor of Science in Engineering degree (B.S.E.)’ mu bijyanye n’amashanyarazi n’ubumenyi bwa mudasobwa, yari Perezida w’umutwe wa Princeton w’abanyeshuri bashinzwe ubushakashatsi n’iterambere.

Jeff Bezos yaje kuba umuherwe cyane ubwo yashingaga, Amazon mu mpera za 1994 mu rugendo rwambukiranya imipaka kuva mu mujyi wa New York kugera i Seattle. Amazon ni Sosiyete yatangiye icuruza binyuze kuri Murandasi mu bicuruzwa bitandukanye. Kugeza ubu ni isosiyete nini yo kugurisha kuri interineti ku isi, ikaba kandi isosiyete nini ya interineti yinjiza amafaranga menshi, itanga amasoko manini ku isi itanga na serivisi z’ibikorwa remezo binyuze mu ishami ryayo rya Amazon.

Bezos, muri 2015 yashoye imari mu isanzure binyuze mu kigo cye kitwa Blue Origin. Isosiyete ifite gahunda iri imbere yo gutangiza icyogajuru cyo mu kirere cy’ubucuruzi. Yaguze kandi ikinyamakuru kinini cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyitwa Washington Post mu 2013 ku madolari miliyoni 250, Bezos akora ishoramari ritandukanye abinyujije mu kigo cye cy’ishoramari cya Bezos Expeditions.

Jeff Bezos, ubu magingo aya niwe muherwe wa mbere ku isi, aho abarirwa Miliyali 182.1 mu madorali y’amerika, mu ibarura ry’uyu mwaka wa 2021 mu kwezi kwa Mutarama. Ni umwanya yisubije wari umazeho iminsi ine na Elon Musk wawugiyeho ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Bezos afite abana bane. Mu 2019 yatandukanye n’umugore we nawe w’umuherwekazi, Mackenzie Scott.

Comments are closed.