Nyuma y’imyaka 23 ikigega FARG kibayeho, birangiye gisheshwe

5,069
Kwibuka30
Abarenga 600 biga muri IPRC Kigali bamaze amezi 5 FARG itabaha buruse
Nyuma y’imyaka 22 ikigega FARG cyari kimaze gifasha kikanatera inkunga abarokotse n’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, ubu icyo kigega cyaraye gikuweho.

Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), Komisiyo y’Igihugu y’Itorero n’Ikigega cya Leta Gishinzwe Gutera Inkunga Abarokotse Jenoside Batishoboye (FARG).

Umwanzuro wo gukuraho izi Komisiyo n’iki Kigega wafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Nzeri 2021, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Itangazo rikubiyemo ibi byemezo rivuga ko “Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’itegeko rivanaho Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside.”

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside rwari Urwego rw’Igihugu rwigenga ruhuza gahunda zose zigamije gukumira no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo no guhangana n’ingaruka zayo mu gihugu no hanze.

Iyi Komisiyo yari yarashyizweho n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu mu ngingo yaryo ya 179.

Iri tangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri rivuga kandi ko hemejwe “Umushinga w’Itegeko rivanaho Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’Umushinga w’itegeko rikuraho Itegeko rishyiraho Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.”

Kwibuka30

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yari yarashyizweho n’Itegeko n° 03/99 ryo ku wa 12 Werurwe 1999, yateganywaga kandi n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 mu ngingo yaryo ya 178 nk’uko ryavuguruwe muri 2015.

Zimwe mu nshingano iyi Komisiyo yari ifite harimo, gutegura no guhuza gahunda y’ibikorwa by’Igihugu bigamije ubumwe n’ubwiyunge, gushyiraho no guteza imbere uburyo bwo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge, gutanga inama no gukangurira Abanyarwanda ibyerekeye ubumwe n’ubwiyunge.

Uretse izi Komisiyo ibi byemezo binavuga ko “Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko rikuraho Itegeko rishyiraho Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse jenoside yakorewe Abatutsi”.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’igihe gito hashyizweho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ikomatanya inshingano z’izi Komisiyo n’iza FARG.

Muri iyi nama kandi hemerejwemo iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena intego, inshingano n’imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo bya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu iyobowe na Dr Bizimana Jean Damascène wahoze ayobora CNLG.

FARG yashinzwe mu mwaka wa 1998, kugira ngo ifashe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kongera kwiyubaka nyuma y’ibibazo bitaboroheye bari bavuyemo.

Kuva yajyaho yari imaze kwishyurira ishuri abagenerwabikorwa bagera ku bihumbi 107 mu mashuri yisumbuye batanzweho miliyari 84 Frw, mu gihe abagera ku bihumbi 39 ari bo bamaze kurangiza amashuri makuru na za kaminuza bishyuriwe miliyari hafi 90 Frw.

Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu (NIC) yo yari yarashyizweho n’Itegeko n°41/2013 ryo ku wa 16/06/2013 rishyiraho Komisiyo y’Igihugu y’Itorero rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo, risohoka mu Igazeti ya Leta n° 29 yo ku wa 22 Nyakanga 2013.

(Inkuru ya Igihe)

Comments are closed.